Robert Lewandowski niwe UEFA yahaye igihembo cy’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi 2019-20.

    1
    555

    Robert Lewandowski w’imyaka 32 y’amavuko  ni  rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Polonye akaba yatsinze bagenzi be bari bahanganiye igihembo cy’umukinnyi w’umwaka witwaye neza kurusha abandi.

    Uyu mugabo yari ahanganye n’ibindi bihangange birimo Manuel Neuer  basanzwe bakinana muri ekipe ya Bayern Munich hamwe n’umukinnyi wo hagati wa Manchester City Kevin de Bruyne ariko bikaba byarangiye uyu Robert abarushije ibigwi ndetse n’ibikorwa maze  abatwara igihembo yishimiye cyane!

    Ikindi twababwira nuko Hansi Flick wa Bayern yagizwe umutoza w’umwaka nyuma yo kuyobora ikipe ye kubikombe bitandukanye harimo n’ibikomeye by’iburayi nka Champions league.

    Tunabibutseko Lewandowski yatsinze ibitego 55 mumikino 47 muri saison ishize ubwo Bayern yatwaraga igikombe cya Shampiyona, Bundesliga n’igikombe cy’Ubudage.

    Yatsinze kandi ibitego 16 kurusha abandi bakinnyi bose bakomeye bo muri shampiyona eshanu za mbere z’i Burayi mu marushanwa yose yabaye muri 2019-20.

    Ibyo byose nibyo UEFA yagendeyeho isanga uyu mugabo w’imyaka 32 akwiriye guhabwa iki gihembo cy’umugabo warushije abandi kwitwara neza kumugabane w’uburayi.

    Twandikire muri Comment ku kibazo, icyifuzo cyangwa se inyunganizi waba ufite kuri iyi nkuru unayisangize inshuti n’abavandimwe.




    1 COMMENT

    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here