Rivaldo yatangaje ko Messi atariwe ukwiriye kugenderwaho muri Barcelona!

    0
    454

    Umunya Brazil Rivaldo wakiniye FcBarcelona ndetse akanubaka amateka akomeye muri ekipe y’igihugu ya Brazil yatangaje amagambo akomeye avuga ko Messi Atari uwo kubakiraho wenyine.

    Uyu mugabo w’imyaka 48 yavuze ko Antoine Griezman ariwe abona ko azacungura ikipe ya Barcelona mugihe Messi azaba agiye, akaba arinayo mpamvu yatangaje ashize amanga ko Messi atakiri uwo kugenderwaho.

    Mu kiganiro yagiranye na Betfair, Rivaldo yagize ati:

    “Antoine ni Rutahizamu mwiza ndetse njyewe mbona ari nawe wagakwiriye guhagararira FC Barcelona aho gukomeza kwiringira Messi umaze gukura”

    Yongeyeho ati:

    Griezman ni umukinnyi mwiza Barcelona ikwiye kugenderaho, ibyangombwa byose bimugira rutahizamu mwiza arabyujuje, akwiye guhabwa umwanya n’icyizere gihagije maze agatanga umusaruro mwiza”.

    Barcelona yagakwiye gutangira gutekereza kubaho itagendera ku mukinnyi umwe gusa, Griezman ahawe amahirwe agahabwa igihe akanashyigikirwa, byavamo umusaruro mwiza, naho kugeza ubu bisa naho atari yisanzura mu ikipe”.

    Antoine Griezman, yageze mu ikipe ya FC Barcelona tariki ya 12 Nyakanga 2019, akaba yaravuye muri Atletico Madrid agurwa miliyoni 120 z’Amayero, maze asinya amasezerano y’imyaka itanu azamugeza mu mpeshyi ya 2024.

    Twandikire muri Comment ku kibazo, icyifuzo cyangwa se inyunganizi waba ufite kuri iyi nkuru unayisangize inshuti n’abavandimwe.




    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here