Reba urutonde rw’abakinnyi 11 bagize ikipe y’isi ishyirwaho na UEFA Xi buri mwaka!
Cristiano Ronaldo (ku nshuro ya 15), Lionel Messi (ku nshuro ya 12), Sergio Ramos na Thiago Alcantara bashyizwe ku rutonde rw’abakinnyi b’umwaka bashyirwaho kandi bagatorwa n’abafana ba UEFA.com.
Ikipe yuzuye y’umwaka yahiswemo ni iyi ikurikira: Manuel Neuer; Joshua Kimmich, Sergio Ramos, Virgil van Dijk, Alphonso Davies; Thiago Alcantara, Kevin De Bruyne; Cristiano Ronaldo, Lionel Messi, Neymar; na Robert Lewandowski.
Cristiano yashyizwe muri iyi XI kuva 2007, mugihe ikipe ya 2020 igaragaramo abakinnyi batatu ba mbere aribo Kimmich, Thiago na Davies abandi bakaza bakurikira.
Iyi kipe y’inzozi igizwe n’abakinnyi baturutse mumakipe arindwi n’ibihugu icyenda, Espagne n’Ubudage buri kimwe gihagarariwe nabakinnyi babiri.
Bayern Munich niyo kipe ihagaze neza, aho ihagarariwe n’abakinnyi batanu muri iyi kipe ya XI, ndetse barimo umukinnyi w’umwaka wa UEFA Robert Lewandowski.
Abakandida 50 batanzwe n’itsinda ryandika rya UEFA nkuko bisanzwe, rishingiye ku bikorwa mpuzamahanga bakoze ndetse n’amakipe yabo.
Komeza ubane natwe mu makuru y’imikino yizewe tukugezaho, yasangize abawee!