Reba ibyago 5 bigutegereje nunywa inzoga ugafata n`imiti

0
2126

Ubundi imiti myinshi ishobora kugutera ibibazo bikomeye ndetse birimo n`urupfu igihe uyivanze ninzoga. Murwego rwo gufatanya  kubungabunga amagara yacu, amarebe.com yaguteguriye ibyago 5 byakugeraho igihe wavanga iyi miti n`inzoga!:

  1. Gufata imiti yitwa asipuruni (Aspirin) ukanywa n`inzoga uba wiyongerera ibyago byo kwangirika igifu ndetse nurura runini.
  2. Kuvanga inzoga n`miti yibicuirane na aleriji (Allergy) bizaguca intege muburyo budasanzwe ndetse usange unasinzirira aho ubonye hose.
  3. Imiti igabanya ububabare (pain killer) nk`uwitwa acetaminophen ushobora kwangiza bikomeye umwijima igihe uwufatanye n`inzoga.
  4. Imiti imwe nimwe nkivura ibicurane,inkorora,`ibindi yigiramo alukoro ubwayo. Igihe rero uyifashe ukananywa inzoga, bizamura cyane ikigero cya alukoro mumubiri bikaba byakugiraho ingaruka zikomeye,
  5. Kunywa inzoga wanafashe imiti yibitotsi, imiti igabanya ububabare, imiti igabanya agahinda n`ubwigunge bishobora guhita bikwica buruindu.

Nibyiza rero kubanza kubaza muganga cyangwa izindi nzobere mumiti (Pharmasists) kugirango utavaho ubura ubuzima kandi aribwo washakaga kurengera.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here