Rayon Sports yaciwe agera kuri Milliyoni 2 kubera kutubahiriza amabwiriza ya COVID-19

    0
    773

    Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, ryongeye gufatira ibihano bikakaye amakipe atatu arimo Rayon Sports FC, kubera kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Koronavirusi.

    Mu minsi ishize nibwo mu Rwanda humvikanye inkuru ivuga ko Shampiyona y’umupira w’amaguru mu cyiciro cya mbere mu bagabo ihagaritswe kubera kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

    None kuri ubu FERWAFA yafatiye ibihano bikomeye amakipe 3 arimo AS Muhanga iri kuregwa kutubahiriza amabwiriza ya Covid-19 ku mukino wabahuje na Etincelles FC kuya 4 ukuboza, iyi kipe yahanishijwe kuzishyura amafaranga agera ku bihumbi 500,000 frw. Naho ikipe ya Bugesera FC nayo yahanwe izira kutubahiriza amabwiriza ku mukino wabaye kuya 4 ukuboza wabahuje na Espoir FC, nabo baciwe agera kuri 500,000 Frw. Ikipe ya Rayon nayo yaje kwisanga muri ibi bihano kuko ku mukino wabahuje na Rutsiro FC ntabwo bubahirije amabwiriza uko byari biteganyijwe, ibi byatumye icibwa agera kuri 2,000,000 Frw.

    Twandikire muri Comment ku kibazo, icyifuzo cyangwa se inyunganizi waba ufite ku makuru tukugejejeho hejuru, yasangize inshuti n’abavandimwe.

     

    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here