Rayon Sports igiye gucibwa akayabo ka Miliyoni 15 z’amanyarwanda kubera kutishyura Ivan Minnaert wahoze ayitoza!!

    0
    472

    FERWAFA yasabwe n’umuhesha w’inkiko w’umwuga, Me Ntirushwa Ange Diogène, gufatira hafi miliyoni 15 Frw Rayon Sports izagenerwa na FIFA cyangwa CAF kugira ngo hishyurwe uwahoze ari umutoza wayo Ivan Minnaert.

    Umubiligi Ivan Minnaert yasinyanye na Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri tariki ya 27 Mata 2018, ariko aza gusezererwa nta nteguza tariki ya 20 Nyakanga 2018, ashinjwa gusagarira Hakizimana Corneille wari ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi.

    Uyu mutoza yareze Rayon Sports ndetse umwanzuro w’Akanama ka Ferwafa gashinzwe gukemura amakimbirane wemeza ko ubusabe bwa Ivan Minnaert bufite ishingiro, gategeka Rayon Sports kumwishyura ibihumbi 35,535.by’amadorari.

    Tariki ya 9 Kanama 2019, Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwandikiye FERWAFA, bujuririra icyemezo, aho bwemezaga ko Akanama gashinzwe gukemura impaka gashobora kuba karabogamye.

    Imyanzuro ya Komisiyo y’Ubujurire yongeye kuburanisha uru rubanza mu mizi tariki ya 7 Ukuboza 2019, yavugaga ko Rayon Sports hari ibyo itubahirije byari byumvikanyweho n’impande zombi.

    Iyi Komisiyo yemeje ko Rayon Sports igomba kwishyura Ivan Minnaert 7 500 by’amadorari yari yasigaye ku masezerano bumvikanyeho ndetse ikanatanga n’indishyi z’akababaro zingana n’ibihumbi 2000  by’amadorari kubera ubwumvikane butubahirijwe, amafaranga ikayamarana umwaka n’igice.

    Twandikire muri comment ku kibazo, icyifuzo cyangwa se inyunganizi ku makuru tuguhaye unayasangize inshuti n’abavandimwe.

    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here