Rayon Sporo yandikiye FERWAFA ijuririra icyemezo cyo kuyifungira isoko ry’igura n’igurisha ry`abakinnyi.

    0
    786

    Ibi bibaye nyuma y’aho ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA rifatiye ibihano ikipe ya Rayon Sports kubera gutinda kwishyura uwahoze ayitoza Minnaert.

    Byafashe iminota itagera kuri 30 ubwo Rayon yagezwagaho aya makuru atari meza ko isoko ryayo ryo kugura no kugurisha abakinnyi rifunzwe, maze bihutira kwandikira ishyirahamwe ry`umupira w`amaguru murwanda FERWAFA  bajurira ndetse bifuza yuko iki cyemezo iyi kipe yafatiwe cyahagarikwa bakurikije ingingo zibarengera, nk’uko byari bikubiye mw’ibaruwa bandinditse:




    Izo ngingo zikaba zirimo izi zikurikra:

    Reglement du Status de FIFA edition Mars 2020 muri article 12 application des sanctions disciplinaires, cyane muri ngingo ya 12 (Arrieres de paiement) Alinea 7, iteganya ko ikipe yahanishijwe kutandikisha abakinnyi cyangwa kutagurisha kubera kutishyura ibyo yategetswe, ibyo bihano bishobora kuba bihagaze. Mu gihe habayeho kuba hahagaritswe ibyo bihano, urwego rufata ibyemezo (Komisiyo ya Discipline) rushobora gutanga igihe kitari munsi  y’amezi 6 ariko kitarenza imyaka ibiri.”

    Twandikire muri comment ku kibazo, icyifuzo cyangwa se inyunganizi kuri iyi nkuru unayisangize abandi bakunzi ba ruhago.




    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here