Rayon irajya kwiregura muri FERWAFA ku kibazo cya Nishimwe Blaise wayireze

    0
    660

    Nyuma y’uko umukinnyi Nishimwe Blaise yitabaje Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ku kibazo afitanye na Rayon Sports, ubuyobozi bw’iyi kipe buratangaza ko bwiteguye kujya kwisobanura kuri uyu wa Gatatu.

    Mu minsi yashize havuzwe ikibazo kiri hagati y’umukinnyi Nishimwe Blaise na Rayon Sports wayishinjaga kutubahiriza ibikubiye mu masezerano bagiranye.

    Byavugwaga kandi ko uyu mukinnyi anifuzwa n’ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC, ariko ikipe ye ya Rayon Sports ikaba yaramwimye uburenganzira bwo kugenda kuko akiyifitiye amasezerano.

    Uyu mukinnyi wo hagati, yamaze kwitabaza Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ngo bumukemurire ikibazo afitanye n’iyi kipe.

    Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamaze gutumiza ubuyobozi bwa Rayon Sports ndetse n’uruhande rwa Nishimwe Blaise, bikaba biteganyijwe ko bitaba kuri uyu wa Gatatu.

    Uwayezu Jean Fidèle uyobora Rayon Sports, wagarutse ku miterere y’iki kibazo aho yavuze ko uriya mukinnyi yasinyiye Rayon imyaka itatu ndetse ko banabiganiriyeho n’umubyeyi we, yavuze ko biteguye no kujya kubisobanurira FERWAFA.

    Yagize ati “Ibyo asaba muri FERWAFA ni uburenganzira bwe, ejo tuzajya muri Ferwafa turebe ibyo avuga natwe tubereke amasezerano maze turebe umwanzuro.”

    Yavuze ko ikipe imwifuza yahaye Rayo Sports amafaranga macye, bigatuma batamurekura kandi ko iyi kipe yakoze ibiri mu nzira zubuharije amategeko.










    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here