PSG yongeye kwerekana ko ishaka gusinyisha Lionel Messi mugihe abaye abyemeye!

    0
    622

    Nyuma yo guha akazi Mauricio Pochettino nk’umutoza mushya w’iyi kipe ya Paris Saint-Germain, yibanze cyane ku gushaka uko yahagararana n’abakinnyi bakomeye mu kibuga abinyujije munzira yo kugura abakinnyi bashya, kandi umuyobozi wa siporo muri iyi kipe Leonardo nawe yemeye ko iyi kipe izagerageza gusinyisha Lionel Messi mugihe yaba ahari.

    Amasezerano ya Messi azarangira ku ya 30 Kamena 2021, kandi nyuma y’urugamba rukomeye rwo kuva muri iyi kipe ya Barca Messi yarwanye mu mpeshyi ishize, abantu benshi bari kwizera ko adashobora gukomeza kuyikinira nyuma y’amasezerano ye azaba arangiye.

    Leonardo ubwo yabazwaga aya makuru ajyanye no kugura numero 10 yatangarije umupira w’amaguru mu Bufaransa ati: “Abakinnyi bakomeye nka Messi bazahora ku rutonde rw’abo PSG twifuza” ibi byahise bigaragaza umurava ndetse n’ubushake iyi kipe ifite kuri Messi.

     

    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here