Pogba nyuma yo kwanga ibiganiro byongera amasezerano mwibanga yatangaje ko inzozi ze ari Real Madrid.

    0
    628

    Umukinnyi wo hagati wa Manchester United  Paul Pogba, yatangaje amagambo akomeye nyuma yaho amaze iminsi atitwara neza muri ekipe ye ya Manchester United.

    Umufaransa ukina hagati Paul Labile Pogba w’imyaka 27 yatangaje ko kuba yakinira ikipe imwe muzikomeye muri Esipanye (Spain) nka Real Madrid cyangwa se Barca nawe abifata nk’inzozi kandi ko aramutse abonye amahirwe atazuyaza.

    Mu kiganiro n’abanyamakuru yagize ati: “Ibintu byinshi byaravuzwe  yaba ku byerekeye inyungu za Zinedine Zidane zo kuba yanzana muri Real,… icyo nabivugaho nuko biramutse bibaye impamo nanjye ntazuyaza!

    Yongeyeho ati Navuga iki?  Nibyo koko  abakinnyi bose bifuza gukinira Real Madrid nanjye  Byaba rwose ari inzozi kuri njyewe ndamutse nisanze muri shampiyona ya Esipanye (Spain) .

    Pogba yasoje yizeza abafana ba Man Utd ko nubwo bimeze bityo agikunda ikipe ye kandi ayihoza kumutima, yatangaje ko mugihe asigaranye  agiye gukora ibishoboka maze ikagaruka kumurongo ikwiriye kubairiho.

    Pogba waranzwe n’imvune nyinshi mu mwaka ushize w’imikino ndetse bikamanura n’urwego rwe kuburyo bugaragarira buri muntu yanatangaje ko ntabiganiro yari yagirana na Man Utd byo kuba yakongera amasezerano ye,

    Yagize ati: “habayeho ibiganiro byinshi kuri iki kibazo ariko njyewe narabihoreye sinigeze mvuga”

    “Nahisemo kwibanda ku mukino no kugaruka kwanjye kuruta byose. Ntabwo nigeze mvugana na Visi Perezida mukuru wa Manchester United Ed Woodward. Ntabwo twavuganye ku bijyanye no kongera amasezerano. Ubu ndi hano, kandi ndatekereza gusa kuba nagaruka mumukino neza.

    Twandikire muri Comment ku kibazo, icyifuzo cyangwa se inyunganizi waba ufite kuri iyi nkuru unayisangize abandi bakunzi ba ruhago. 




    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here