Pirlo Arifuza ko Christiano Ronaldo nibura yajya atsinda ibitego 2 muri buri mukino.

    0
    568

    Andrea Pirlo yashimye Cristiano Ronaldo uburyo yatangiyemo  shampiyona kandi yizeye ko ikipe ya Juventus izakomeza kwitwara neza yaba muri shampiyona y’iwabo ndetse no muyandi marushanwa.

    Ronaldo yatsinze ibitego bitatu anatanga ubufasha  mumikino ibiri yari yabanje, bivuze ko arimo gukora buri kimwe ngo agaruke ku rwego rwiza ndetse anashyire ikipe ye kurwego rwiza ayifuzaho.

    Mbere y’icyumweru bazahuriramo na ekipe ya Napoli, umutoza mukuru wa Juve, Pirlo yashimye Ronaldo cyane- kandi yizera ko azabatsindira ibitego byinshi cyane cyane mu mikino ikomeye bafite imbere yabo.

    Mu kiganiro n’abanyamakuru yagize ati:

    Ronaldo arakora cyane, imyitozo akora ihambaye niyo iduha icyizere ko n’ibidashoboka azabikora,yazanye ishyaka ryinshi muri uyu mwaka kandi buri wese yabasha kubyibonera mu kibuga.

    Yatangiye shampiyona neza, ndizera ko azakomeza gukora gutya kugeza shampiyona irangiye. Nifuzaga ko azatsinda igitego kimwe cyangwa bibiri muri buri mukino. Ni ingirakamaro kuri twe”




    q

     

    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here