PHILLIP ANGUS NIWE WACIYE AGAHIGO KOKUGIRA UMUNWA MUNINI KW’ISI 2020

0
1062

Aya ni amateka ya Phillip Angus munshamake soma neza umenye uko byagenze n’inzira zigoye yanyuzemo kugeza ubwo akize agakiza n’umuryango we biturutse ku munwa munini arusha abandi.

Nkuko mumaze kubimenyera muri gahunda yacu y’utuntu dutangaje, tubagezaho amakuru adasanzwe aba yabaye kw’isi. Uyu munsi twabateguriye amateka y’umusore waciye agahigo ko kuba ariwe ufite umunwa munini kw’isi mu mwaka wa 2020.

Phillip Angus ni umusore ukiri muto cyane ukomoka muri Boyertown muri Pennsylvania aho ni muri America (USA)

Uyu musore niwe kuri ubu ufite agahigo ko kuba afite umunwa munini kw’isi nkuko tubikesha ikinyamakuru cy’ ikigo gishinzwe gutangaza abantu bafite ibintu bidasanzwe cyangwa bateye muburyo budasanzwe ugereranyije n’abandi ((guiness world records).

Uyu Phillip bapimye umunwa we kuva hasi kugera hejuru (umuzenguruko) basanga afite cm 9.52 .

Ibi nibyo byatumye asiba amateka ya mugenzi we wamubanjirije witwa Isaac Johnson nawe ukomoka mugihugu cya Amerika dore ko we umunwa we wari ufite cm 8.8

Bwa mbere uyu Phillip yamenye ko afite umunwa munini ubwo yari afite imyaka 9 kugeza 10 y’amavuko.Byatangiye inshuti ze banganaga zibivuga ziseka zikajya zimuserereza nawe bitangira kumutera ipfunwe, uko yagiye akura n’umunwa ntiwahagaze gukura kugeza ubwo abaye uwa mbere urusha abandi umunwa munini kw’isi.

Ibi byagiye bimutera ingaruka zimwe nazimwe akiri muto nko kutumva neza, gusa kuri ubu ameze neza ntakibazo.

Phillip bivugwa ko ababyeyi be ntanumwe ufite umunwa munini bose ntago bajya bamenya aho uyu munwa wavuye nkuko bagenda babitangariza ibinyamakuru bigiye bitandukanye.,

Bijya kumenyekana ko uyu phillip afite umunwa udasanzwe byaturutse kunshuti ye yajyaga ikurikirana amashusho ya Youtube nuko imushyira mumashusho kumugaragaro, byaje kubyara inyungu nyinshi cyane kuri Phillip kuko byamuviriyemo nokugira ubukire burenze abikuye kumunwa we munini.

Twandikire muri comment kugitekerezo,icyifuzo cyangwa inyunganizi waba ufite kandi wibuka gusangiza abandi aya makuru.




 

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here