Perezida wa Rayon Sports ati “Sinteze kwegura amasezerano yanjye atarangiye”!!

    0
    477

    Aganira na Rwanda Magazine, perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yavuze kubivugwa ndetse n’ibisabwa n’abakunzi ba Rayon Sports byo kuba yakwegura cyangwa se niba hari amafaranga yishyuza iyi kipe kugira ngo imuve mu biganza.

    Yagize ati“Munyakazi ntabwo yigurisha. Amafaranga nashyize muri Rayon Sports nayayigurije kubushake ntabwo rero navuze ko nzarekura ikipe nyasubijwe. Kwegura nagiye ku buyobozi ntowe igihe rero natorewe nikirangira nzahamagaza inteko rusange batore undi ansimbure

    Uyu muyobozi atangaje ibi mu gihe abakunzi b’iyi kipe n’abandi bavuga ko akwiye kurekura ikipe kuko isa niyamunaniye ngo ndetse babona umunsi ku munsi igenda isenyuka.

     

     

    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here