Perezida wa La Liga Javier Tebas yatangaje ko Lionel Messi ameze nk’imashini ikora amafaranga muri Espagne!

    0
    682

    Javier Tebas arashima  cyane kandi yorohewe nuko Lionel Messi atabashije kuva muri Barcelona nk’uko byari biteganyijwe ko ashobora kwerekeza muri Man City cyangwa se Inter.

    Uyu mukinnyi ukomoka muri Arijantine yari yagerageje uko ashoboye ngo asohoke muri Camp Nou, aho yagombaga kwerekeza muma ekipe yamuhaga ibyo yifuzaga nka Inter ndetse na  Manchester City.

    Ariko kapiteni wa Barcelona ntabwo yashoboye kubona inzira ahanini bitewe na se umubyara ari nawe mujyanama we mubijyanye n’isoko, ibyo bikaba ari inkuru nziza kubanya Catalone ubwabo ariko no kubirango bya LaLiga Santander ni akamaro kuko shampiyona ya Espagne yakomeje kwinjiza cyane kubera uyu rutahizamu.

    Tebas yagize ati: “Nkunda kureba Messi akina muri Espagne, kuri njye mufata nk’imashini ikora amafaranga kuko kubera we La Liga iza muri shampiyona za mbere zikomeye kw’isi kandi zinjiza menshi.

    “Tumaze imyaka myinshi twitegura gusohoka kwa Messi na Cristiano Ronaldo kugira ngo bitazana ihungabana ry’ubukungu. Neymar yagiye i Paris Saint-Germain kandi shampiyona y’Ubufaransa ntabwo yakuze ku rwego mpuzamahanga. Cristiano yagiye muri Turin [ kwinjira muri Juventus] na Serie A na bo ntibigeze bazamuka ngo badusumbe muburyo bw’ubukungu, ibyo byose turabikesha kuba Messi yaragumye muri Espagne. ”

    Messi bishoboka ko yava muri Barcelona mu mpera za shampiyona ya 2020/21.

    Messi yakinnye imikino 734 yambaye ishati ya Barcelona, ​​umukino we wa mbere wabaye mu mwaka wa  2005, kandi muri icyo gihe yagiye atsinda ibitego 635 anatanga ubufasha (Assists) bugera kuri 279.

    Twandikire muri Comment ku kibazo, icyifuzo cyangwa se inyunganizi waba ufite ku makuru tukugejejeho, unayasangize inshuti n’abavandimwe,




    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here