Perezida wa Fifa, Gianni Infantino, yahuye na Donald Trump kugira ngo baganire ku gikombe cy’isi cya 2026

    0
    446

    Perezida wa Fifa, Gianni Infantino yahuye na perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump kugira ngo baganire ku gikombe cy’isi cya 2026, kizabera  muri kimwe mubihugu bya  Mexico na Kanada.

    Isoko rya ‘United 26’ ryatoranijwe cyane  n’ibihugu bigize Fifa mu mwaka wa  2018, ryatsinze ku majwi 134 ugereranije na 65 yari yabonetse kubatoraga ko iki gikombe cy’isi cyabera muri  Maroc.




    Infantino na Trump baganiriye ku ishyirwaho ry’icyicaro gikuru cya Fifa muri Amerika, ndetse no gusuzuma imyiteguro y’iri rushanwa.

    Amerika yaherukaga kwakira Igikombe cy’isi mu mwaka wa  1994.

    Infantino  kandi yasuye ibiro by’ubutabera bwa Amerika (DOJ), ashimira abayobozi ba Amerika ku bw’uruhare bagize mu kurwanya ruswa mu mupira w’amaguru.

    Yabivuze muri aya magambo agira Ati: “Kuva natorwa, twerekanye ko twiyemeje kurandura burundu imyitwarire mibi yatesheje agaciro Fifa mu bihe byashize kandi  twongeye gushimangira ubushake bwo gufatanya no gufasha abayobozi mu iperereza no gukurikirana ruswa, idafite umwanya mu mupira w’amaguru.”

    Infantino yitabiriye kandi igikorwa cyo gushyira umukono ku masezerano y’ingenzi hagati ya Bahrein, Isiraheli na Leta zunze ubumwe z’Abarabu, yabereye muri White House.

    Twandikire muri Comment ku kibazo, icyifuzo cyangwa se inyunganizi waba ufite kuri iyi nkuru unayisangize abandi bakunzi ba ruhago.




    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here