Perezida wa Barcelona yeguye ku buyobozi nyuma y’igihe atumvikana na Lionel Messi.

    0
    529

    Josep Maria Bartomeu wari umuyobozi w’ikipe ya Barcelona nyuma yo guhangana na Lionel Messi mwibanga kenshi cyane ndetse no kudashimwa n’abafana yeguye kumirimo ye kumpamvu ze bwite!

    Josep Maria Bartomeu yari amaze kubuyobozi bw’iki kipe imyaka igera kuri itandatu 6. Mbere y’uko ayiyobora abafana bamwijeje ko bazafatanya nawe muri byose gusa birangiye ari nabo bamushyizeho igitutu none nawe ntiyazuyaje kwegura ku mpamvu yita ize bwite!

    Indi mpamvu nyamukuru iri kuvugwa muri espagne yaba yateye iyegura ry’uyu mugabo nuko kuva yayigeramo atigeze yumvikana na rutahizamu Lionel Messi, bivugwako atigeze yishimira ukuntu Messi yavugaga rikijyana nkaho ariwe perezida wa Barca!!

    Muri iyi myaka itandatu yari amaze ku buyobozi, FC Barcelone yegukanye ibikombe bine bya shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Espanye (La Liga) na UEFA Champions League mu 2015

    Twandikire muri Comment ku kibazo, icyifuzo cyangwa se inyunganizi waba ufite kuri iyi nkuru unayisangize abandi bakunzi ba ruhago.




     

     

    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here