Nyakubahwa Perezida Kagame yagize icyo avuga kubijyanye n’ahazaza ha Arsenal 2020-21.

    0
    422

    Mu kiganiro n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru  RBA kuri iki cyumweru tariki ya 6 Nzeri, Perezida Kagame yavuze kuri Arsenal ikipe afana ndetse anakunda cyane aho kuri we asanga hari ibimenyetso byerekana ko iri kujya mu cyerekezo cyiza Ejo hazaza.

    Perezida Paul Kagame yagize ati:“Arsenal iri gukora neza umutoza yakoze akazi gakomeye akwiye kubishimirwa. Kuri ubu turacyari ku isoko dushaka abakinnyi birashoboka ko hari n’abazasohoka wenda kugirango hagire abandi binjira.

    Iyo urebye mu minsi ishize haba muri FA ubona ko hari iterambere ryabaye mu ikipe birakwiye ko tubikomerezaho.

    Yego mfana Arsenal bimaze igihe kandi nayinambyeho kuko hari benshi bayivuyeho ariko twe twakomezaga kuyigumaho nubwo ibintu bitarimo bigenda neza…

    Nizeye ko ibintu bizagenda neza tukaba twahatanira ibintu bikomeye”!

    Kanda hano nawe ujye kuri group WhatsApp AMAREBE JOBS




     

    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here