Ntibisanzwe: Muri Afurika y’epfo cyamunara y’urufunguzo rw’aho Nelson Mandela yafungiwe yari irimbanyije ihagarikwa na Leta!!

0
573

Afurika y’epfo yasabye ko hahagarikwa cyamunara y’urufunguzo rw’icyumba cyo ku kirwa (izinga mu Kirundi) cya Robben Island cyahoze gifungiwemo Nelson Mandela wahoze ari Perezida w’iki gihugu.

Iryo gurishwa riteganyijwe mu kwezi kwa mbere i New York rikoreshejwe n’inzu itegura za cyamunara yitwa Guernsey’s Auction. Urugurisha ni Christo Brand, wahoze ari umurinzi wa Mandela muri iyo gereza.

Ariko Minisitiri w’Afurika y’epfo ushinzwe umuco Nathi Mthethwa, yavuze ko nta biganiro byabanje kubaho na leta.

Yagize ati: “Uru rufunguzo ni urw’abaturage ba Afurika y’epfo”.

Yongeyeho ati: “Nta bwo ari umutungo bwite w’undi muntu”.

Inzu Guernsey’s itegura cyamunara itangaza ko iyo cyamunara iteganyijwe kuba ku itariki ya 28 y’ukwezi kwa mbere, igamije gukusanya amafaranga yo gushyiraho ubusitani bw’urwibutso ndetse n’inzu ndangamurage iruhande rw’aho Mandela ashyinguye.

Urufunguzo rw’icyo cyumba cya gereza ni rumwe mu bintu byinshi byashyizwe muri iyo cyamunara.

Ibindi birimo nk’igihangano gisize irangi cy’umwimerere cya Mandela cya The Lighthouse, Robben Island, hamwe n’igare (ikinga mu Kirundi) rya siporo yari yemerewe gukoresha ndetse n’igikoresho cyo gukinisha tennis (tennis racquet).

Mandela, intwari y’igihugu muri Afurika y’epfo, yamaze imyaka 18 muri 27 yafunzwe afungiye muri gereza yo kuri Robben Island. Nyuma Bwana Brand yahindutse inshuti ya hafi ya Mandela.

Iyo gereza, umuntu aba yitegeye iyo ari mu mujyi wa Cape Town no ku musozi wa Table Mountain, ikomora izina ryayo ku nyamaswa zizwi nka ‘seals’ zahoze zituye kuri icyo kirwa ku bwinshi – robben ni izina ry’izo nyamaswa mu rurimi rw’Igiholandi.

Mandela yafunguwe mu 1990 ubwo Afurika y’epfo yatangiraga urugendo rwo kuva mu butegetsi bw’ivanguramoko bwa ba nyamucye b’abazungu bwa apartheid – urugendo rwarangiye mu 1994 ubwo habaga amatora ya mbere ahuriwemo n’amoko menshi, agatorerwa kuba Perezida wa mbere w’umwirabura muri iki gihugu.

Mandela yategetse manda imwe, ava ku butegetsi mu 1999.

Yapfuye mu 2013 afite imyaka 95.






LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here