Ntibakubeshye ngo ni amarozi! Sobanukirwa n`indwara ya Infegisiyo (Infection) yo mumaraso

0
4234

Bakunzi bacu, muri gahunda yacu yukubasangiza ibibera kwa muganga, muri iyi nkuru turabagezaho ibitari bike mubyavuye mukiganiro amarebe.com yagiranye n`umuganga Eric Kuradusenge, aho yadusobanuriye muri make indwara izengereza benshi ariko ntibayisobanukirwe. Iyo ndwara ikaba izwi ku izina rya infegisiyo (Infection) yo mumaraso.

Wenda byakubayeho cyangwa se biba kumuntu wawe, maze umunsi umwe ujya kwa muganga, maze  nyuma yo gukorerwa ibizamini bakubwirako bagusanzemo infegisiyo (Infection) yo mumaraso.




Ariko se Enfegisiyo (Infection) yo mumaraso ni iki? 

Dogiteri Eric ati << Muburyo butangaje, umubiri wacu usanzwe wifitemo mikorobe (microbe) zitandukanye nka bagiteri (bactéries, ); fungi, virusi; parasite n`izindi nyinshi ariko buri imwe ikaba ifite aho igomba kuba ndetse n`akamaro yihariye mumubiri wacu. Ati aha twavuga nka bagiteri ziba mu mara zidufasha mu igogora cg mugutunganya intungamubiri mu byo tuba twariye, bagiteri zo mukwaha zidufasha kugabanya ibyunzwe; iziba mukanwa, mugifu n`ahandi hanyuranye.

Yakomeje agira ati << infection rero ni igihe zimwe muri za mikorobe twavuze haruguru zibashije kujya aho zitagenewendetse zikabasha kwinjira mumaraso kumpamvu zitandukanye nko gukomereka; kuba wazinywa cg ukazihumeka akaba ari bwo umuntu atangira kumva yahinduwe ,akagira umuriro ,agacika intege, akaribwa umutwe nibindi bimenyetso  bitandukanye.

Dogiteri Eric akaba yaratubwiyeko mubasirikare benshi baba mumubili harimo abagaragara  bitewe n`ubwoko bwa mikorobe  runaka yinjiye mu maraso bigatuma rero muganga akubwira ko ufite infection yo mu maraso .

Iyi ndwara se yabasha kwirindwa?

Nkuko tubikesha Dogiteri Eric, ibyago byo kwandura iyindwara bishoborw kugabanywa hafashwe ingamba zitandukanye zirimo kugirira isuku aho wakomeretse, kwihutira kujya kwa muganga igihe wibonyeho ibimenyetso bidasanzwe nko kubyimbirwa, amashyira kugikomere; kuryama bihagije; Gufata indryo yuzuye; kwirinda umubyibuho ukabije; Kwirinda itabi; gukora imyitozo ngororamubiri ndetse n`izindi nama wahabwa n`abaganga.

Twibukiranyekandi ko nubwo umuntu wese ashobora kurwara iyi ndwara ariko ko hari abafite ibyago biruta iby`abandi byo kuba bakwandura. Twavuga nk`abasanzwe bafite uburwayi bwa kanseri, ababana n`agakoko gatera SIDA; abarwayi b`indwara z`igihe kirekire nka Diyabeti, indwara z`umutima iz`ibihaha; abarwaye ibikomere bikabije birimo ubushye, yarabazwe n`ibindi cyangwa se abantu basanzwe bakoresha imiti ikomeye nk`iyo kurwanya kanseri kuberako umubiri uba udafite imbaraga zihagije zo guhangana n`ubwo burwayi.

 










LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here