Niyigena Clement wakiniraga APR FC yamaze kwinjira muri Rayon Sports bidasubirwaho!

    0
    817

    Myugariro wa APR Fc yasinyiye mukeba Rayon Sports bitunguranye, iyi ni transiferi itari iherutse kubaho hano muri siporo yo Mu Rwanda.

    Ubusanzwe uyu Clement yakiniye ikipe ya Marines Fc  aho ikipe ye ya APR yari yaramutije nk’uko tubikesha amakuru aturuka muri APR bivugwa ko uyu Clement yakuriye muri ekipe y’abana ya MFTC mu karere ka Muhanga.

    Clement yagiye azamura urwego rw’imikinire cyane bigaragarira buri wese kugeza n’aho yatorewe kuba kapiteni wa Marines Fc ubwo yajyagaho asimbuye Mutunzi Clement nawe wari umaze igihe kuri uyu mwanya.

    ikindi twababwira kuri uyu musore w’imyaka 19 n’uko asanzwe anakinira ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 ,aho yayikiniye kuva muri 2019.

    Niyigena Clement abaye umukinnyi wa mbere uguzwe na Komite nshya ya Rayon Sports iyobowe na Murenzi Abdallah, yahawe kuyobora iyi kipe mu minsi 30 y’inzibacyubo, nyuma y’ikurwa ku buyobozi rya komite yari iyobowe na Munyakazi Sadate.

    Clement aje yiyongera kubakinnyi 11 Rayon iherutse kugura muri gahunda yayo yo kwibikaho abakiri bato kugira ngo irusheho kubaka ejo hazaza hayo hakomeye,

    Abandi bakinnyi bavugwa bashobora kuza muri Rayon Sports mu minsi ya vuba barimo; Deo Kanda uheruka muri Simba SC yo muri Tanzania, Victor Ourega ukinira TP Mazembe, Muzamir Mutyaba uheruka muri KCCA yo muri Uganda n’abandi benshi

    Twandikire muri Comment ku kibazo, icyifuzo cyangwa se inyunganizi waba ufite kuri iyi nkuru unayisangize abandi bakunzi ba ruhago.




    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here