Neymar yahagaritswe imikino ibiri nyuma yo guhabwa ikarita itukura ku mukino wabahuje na Marseille!

    0
    569

    Umukinnyi ukinira ikipe ya Paris St-Germain Neymar Jr  yahagaritswe imikino ibiri nyuma y’umukino bakinnye na Marseille – mugihe abayobozi b’umupira w’amaguru mu Bufaransa bari gukora iperereza ryimbitse  ku kirego cye cyo kuba yarakorewe ivangura/irondaruhu.




    Uyu mukinnyi  uturuka mu gihugu cya Brazil nawe ari mubahawe ikarita itukura ubwo habaga umukino wa Ligue 1 ku cyumweru. Neymar yaje guhabwa iyi karita itukura ubwo yashyamiranaga na Alvaro Gonzalez myugariro w’ikipe ya Marseille bari bahanganye.

    Nkuko twabibagejejeho mu makuru yacu aheruka, Neymar yashinjije uwo bahanganye ivanguramoko ku mbuga nkoranyambaga anasaba abayobozi gukoresha VAR mu iperereza.

    Uretse Neymar wahawe ibihano, dore abandi bakinnyi bane bakinnye uyu mukino nabo bakaza guhabwa ibihano :

    Abo ni myugariro wa PSG, Layvin Kurzawa, wahagaritswe imikino itandatu, mugenzi we Leandro Paredes wahagaritswe imikino ibiri ndetse kuri Marseille naho hahanwa, Jordan Amavi nawe wahanwe imikino itatu ndetse na Dario Benedetto agomba kwicara umukino umwe.

    Amakuru akaba avugako Angel di Maria, mugenzi wa Neymar muri PSG, na we azahamagarwa mu nama ya komisiyo ishinzwe imyitwarire ya LFP ku ya 23 Nzeri nyuma yo kuvuga ko yaciriye Gonzalez wa Marseille.

    Neymar, Paredes, Kurzawa, Amavi na Benedetto, bahanwe  nyuma yo guterana amagambo nyuma y’umukino muri Parc des Princes, Marseille yatsinze igitego 1-0.

    Twandikire muri Comment ku kibazo, icyifuzo cyangwa se inyunganizi waba ufite kuri iyi nkuru unayisangize abakunzi ba ruhago




    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here