Neymar na Ronaldo nibo bakurikira Pele mugutsindira ibitego byinshi ikipe y’igihugu ya Brazil.

    0
    590

    Kuri uyu wa kabiri, nibwo Neymar yanganyije na Ronaldo ibitego  byatsinzwe muri ekipe y’igihugu ya Brezil hamwe na penaliti yatsinze mu gice cya mbere ubwo bakinaga na Peru.

    Uyu mukinnyi wa Paris Saint-Germain yatsinze penariti ku munota wa 28 muri iyi mikino y’amajonjora y’igikombe cy’isi kizabera muri Quatar.

    Neymar w’imyaka 28, yerekeje ku bitego 62 mu mikino 103 yakiniye Burezili, anganya na Ronaldo ukomeye ku mwanya wa kabiri ku rutonde rw’ibitego byatsinzwe mu gihugu.

    Ronaldo yatsinze ibitego 62 mumikino 98 yakiniye Bresil.

    Gusa Pele watsinze inshuro 77, niwe ufite ibitego byinshi kurusha Neymar na Ronaldo.

    Twandikire muri Comment ku kibazo, icyifuzo cyangwa se inyunganizi waba ufite ku makuru tukugejejeho hejuru, yasangize inshuti n’abavandimwe.




    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here