Neymar byarangiye atangaje ko umwaka utaha azakinana na Lione Messi muri ekipe imwe!

    0
    772

    Lionel Messi yatanze ibitekerezo bye ku magambo Neymar yavuze ko yifuza kongera gukinana na kapiteni wa Barcelona muri shampiyona itaha, amasezerano ya Messi kuri ubu azarangira ku ya 30 Kamena.

    Neymar ntabwo yatangaje ikipe yifuza kongera guhuriramo na Messi, nubwo bivugwa ko ishobora kuba Paris Saint-Germain.

    Neymar yagize ati: “Icyo nifuza muri byose ni ukongera kubana na we mu kibuga, Ndashaka gukinana nawe kandi rwose tugomba kubikora umwaka utaha nihatagira igihinduka.”

    Ubwo rero, ibi byaje kugaragara mu kiganiro Messi yagiranye na Jordi Evole kuri LaSexta, yavuze cyane kurugamba ari kurwana muri Barcelona ku bijyanye n’amafaranga adahagije.

    Muri icyo kiganiro, Messi yagize ati:

    “Bizagorana kuzana abakinnyi beza kuko nta mafaranga, Tugomba kuzana abakinnyi benshi bakomeye kugira ngo turwanire insinzi nkuko byahoze, kandi bagomba kwishyurwa.”

    Ubwo yabazwaga ku magambo Neymar yavuze ku bijyanye no guhuriza hamwe ingufu muri shampiyona itaha, Messi yatangaje ko bagifitanye umubano wa hafi ariko ntamwanzuro ufatika kuri ibyo.

    Umusore w’imyaka 33 ubwo yabazwaga yasubije muri aya magambo: “Sinzi niba yaravuze ko tuzakinana umwaka utaha kandi njyewe Natekereje ko yavuze ati:” Ndashaka … gusa urumva ko byadusaba kumubaza impamvu yavuze ibyo yavuze.

    Twabibutsa ko nta gihe na kimwe mu kiganiro Messi yatangaje niba agiye azaguma cyangwa azava muri Barcelona.

    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here