Paris Saint-Germain yashyigikiye Neymar byimazeyo nyuma yo gushinja myugariro wa Marseille Alvaro kumuhohotera bishingiye kwivangura/ irondaruhu kandi asaba ko hakorwa iperereza ryuzuye.
Ninyuma yuko igenzura rya VAR ryerekanye ko Neymar yakubise Alvaro inyuma Kumutwe, maze akaza no gushyira kurubuga rwe rwa Twitter amagambo avugako icyo yicuza atari ugukubita uwo bari bahanganye, ahubwo ngo impamvu yabikoze nuko yarari kwihorera kumagambo uyu myugariro wa Marseille yari amaze kumubwira yuzuyemo ivangura.
Alvaro yahakanye aya makuru akoresheje inyandiko ye bwite kumbuga nkoranyambaga, maze na Neymar amusubiza arakaye cyane.
PSG irashaka ko urwego nyobozi rw’umupira w’amaguru mu Bufaransa Ligue de Football Professionnel (LFP) rusuzuma ibyo birego bitaragera kure.
Kurubuga rwa PSG banditse ko bashyigikiye byimazeyo Neymar Jr, wavuze ko yakorewe ihohoterwa rishingiye kuruhu na myugariro wa Marseille Alvaro.
“Iyi kipe ya PSG yasubiyemo ko ntamwanya w’ivanguramoko murisosiyete, mu mupira w’amaguru cyangwa mu mibereho yacu kandi ihamagarira abantu bose kwamagana ivangura iryo ariryo ryose ku isi.
“Kuva mu myaka irenga 15 ishize, iyi kipe yiyemeje cyane kurwanya ivangura iryo ariryo ryose hamwe n’abafatanya bikorwa bayo barimo SOS Racisme ndetse na Licrana Sportitude. Aba Bose bakaba batangaje ko badateze kuruhuka uyu Alvaro adahaniwe iki cyaha gikomeye yakoreye rutahizamu wabo Neymar Jr.
Twandikire muri comment ku kibazo, icyifuzo cyangwa se inyunganizi waba ufite kuri iyi nkuru unayisangize abandi bakunzi ba ruhago