Bakunzi bacu, umwe mubakunda kudukurikira yifuje kubasangiza ubuzima butoroshye abayemo ngo ahari ukuremo isomo nawe cyangwa se ube wamugira n’inama.
Aragira ati:
Nashinze urugo kuva mu myaka 4.5 ishize. Jye n’umugabo wanjye ntabwo twigeze tugirana umubano mwiza usibye gusa amezi make ya mbere. Ibyacu byari urukundo ruza gutunganya ubukwe ariko rwazimye vuba!
Kubera itandukaniro mubitekerezo no mumishinga tugira, buri kiganiro cyacu gihinduka impaka ndetse rimwe narimwe zikavamo imirwano.
Uko iminsi yagiye iza, niko twagiye duhagarika gusangira ibintu bimwe na bimwe ndetse n’ibiganiro byacu bikagenda birushaho kuba bike ya do re ko n’ubucuti bw’umubiri busa nkubwarangiye. Ntabwo yigeze amba hafi igihe namukeneraga cyane kandi ntabwo yigeze yita ku kubaho kwanjye. Ikigaragara Ntabwo ankeneye mubuzima bwe.
Nubwo ubu dufitanye umwana w’umukobwa w’ imyaka 2.9 Kandi udukunda twembi, Duhora tunanizwa no kwitwararika imbere ye ngo atagira icyo amenya.
Umubano wacu umaze kuba mubi cyane kugezaho n’abandi batangiye kugenda babibona.
Mumezi make ashize, nahuye n’ Umugabo Jessan dutangira gusabana bisanzwe. Amahitamo yacu arasa, kandi twahise dukundana cyane ko nsa nuwabuze ukundi nabigenza. Ikirenze ibyo, aranyubaha, arankunda kandi anyitaho.
Byihuse cyane ubu bucuti bwahindutse inkuru ikomeye y’urukundo. Iminsi mike ishize, umugabo wanjye yabonye ikiganiro nagiranye na Jessan arangije ambwira ko atazigera antekereza. Yambwiye neza ko atigeze ankunda kandi ko atazanankunda narimwe.
Ubu Jessan yambwiye ko yiteguye kunyakira n’umukobwa wanjye, none nabuze amahitamo,
Niba ndareka papa w’umukobwa wanjye cyangwa niba ndisangira Jessan unkunda cyangwa se niba ndabareka bose nkimuka nkigumanira n’umukobwa wanjye.
Twandikire muri comment ku nama cyangwa se igitekerezo watanga kubuzima bw’uyu muryango.