Mushiki wa Cristiano Ronaldo yibasiwe cyane n’itangazamakuru kubera ibyo yavuze kuri musaza we!

    0
    628

    Mushiki wa Cristiano Ronaldo afite umujinya w’itangazamakuru ryo mu Butaliyani kuko yamaganwe naryo kubera igitero cy’ubumara yagabye kuri Juventus nyuma yo kuvuga ko Manchester United ariyo ikwiye umustar w’ikinyejana nka musaza we.

    Mushiki wa Cristiano Ronaldo yagize umujinya w’itangazamakuru ryo mu Butaliyani cyane kuko bamuvuzeho byinshi bitari byiza kubera ibyo yatangaje, Ronaldo, ufite imyaka 36 ubu ​​yarangije ikizamini cy’ubuzima nyuma yuko United itangaje ko agarutse bidasubirwaho.

    Uyu munya Portigale kuva yava muri United hari hashize imyaka 12 aho yanyuze muri ekipe ya Real Madrid ndetse na Juventus, yahisemo gusubira aho yubakiye izina ndetse akaba ari nabyo byabaye intandaro yo kuvuga kwa Katia Aveiro mushiki mushiki we ko asubiye muri ekipe imubereye.

    Ku wa gatanu ushize, amashitani atukura yemeje ko uyu mugabo w’imyaka 36 asubiye muri Old Trafford, nyuma yimyaka 12 avuye muri Real Madrid muri transfert yari ihenze kurusha izindi ku isi icyo gihe,

    komeza ukurikire amakuru mashya ataha ya amarebe.com urusheho kumenyera byinshi ku gihe.










    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here