Mundeke nigire ikuzimu….Indirimbo itangaje!

0
1526

Mugihe usanga  abantu hafi yabose baririmba ndetse bifuza kujya mu ijru kugeza aho byabateranya igihe waramuka ubwiye umwe muribo ko atazarijyamo; biratangaje cyane kubona abantu bishyize hamwe bo bakaririmba ko barimo bigira ikuzimu, ndetse bakanasabako hatagira umuntu ubangamira urugendo rwabo!





Aba ntabandi ni itsinda ry`abaririmbyi ryitwa AC DC  ryo  mugihugu cya Austrariya, riririmba indirimbo zo munjyana ya Rock, ariko ibitangaje bikaba biri by`umwihariko mundirimbo yabo bise  Highway to hell (Ugenekereje wavugako ari inzira ngari igana ikuzimu).
Iyumvire amwe mumagambo akomeye baririmbye bati:

Kubaho neza , kubaho mumudendezo, ni ukugira itike yo kuzajyayo.
Ntakindi nsabwa, mundekere umutuzo wanjye, byose ndabyimenyera.
Ntampamvu yindi nshaka, ntakindi nakora Uretse kumanuka!
Igihe cy`ibirori  nikigera, inshuti zanjye nazo zizajyayo.
Ngiye ikuzimu, Ntabyapa bimbuza gutambuka cyangwa se binsaba kugenda gahoro.
Ntawampagarika, ntawambangamira.
Satani, nishyuye amadeni yanjye yose, Naririmbye mu itsinda rya Rock.
Mama, ndeba, ngiye mugihugu cy`isezerano! Ngiye ikuzimu………Ntimumbuze!
Ngiye kumanuka ngere kundiba (Hasi cyane)……




Nubwo iyi ndirimbo idasobanurwa kimwe, hari abavugako aba baririmbyi baririmbye bashaka kuvuga umuhanda umwe womuri iki gihugu cya Austrariya, wahitanaga abantu benshi bawutwaragamo imodoka kubera ukuntu wari uteye nabi bigatuma ufata akabyiniriro ka High way to Hell cyaneko banavugako mubaguye muri uyu muhanda harimo n`umwe mubaririmbanaga nabo.
Icyakora hari nabavugako ayamagambo y`aba baririmbyi yaba afitanye isano n`imikorere yihishe ya Satani aho abantu bamwe basigaye biyemererako ari abakozi be kumugaragaro!!

Ibi  byose rero bikaba bisabako abakunda indirimbo bajya bagenzura neza ibisobanuro byazo cyane cyane bagasobanuza iziba ziri mundimi batamenyereye cyangwa batumva.




LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here