Mu Rwanda: Nyuma y’iminsi myinshi Abafana bakomorewe gusubira kuma stade!

    0
    648

    Minisiteri ya Siporo yamaze guha umugisha icyifuzo cya FERWAFA cyo kureka abafana bakazinjira muri Stade mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi u Rwanda ruzakiramo Kenya, ni nyuma y’umwaka n’amezi 6 abafana batemewe ku bibuga.

    U Rwanda rurimo ruritegura imikino 2 yo mu itsinda E mu ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 aho ruzakina na Mali tariki ya 1 Nzeri 2021 muri Maroc na Kenya i Kigali tariki ya 5 Nzeri.

    Abafana bakaba baherukaga muri Stade mu buryo bwemewe muri shampiyona y’umwaka w’imikino 2019-20, MINSPORTS ikaba yamaze kwemerera FERWAFA kuzakira abafana nk’uko Minisitiri, Aurore Mimosa yabitangarije RTV.

    Ati “Twagiye tubona ubusane bw’amafederasiyo, na FERWAFA twabonye ububasabe bwabo tubwigaho, ariko inama twabagiriye cyangwa igisibuzo twabahaye ni uko abafana bazaba bahari, abafana bemerewe kubera ko ingamba twashyizeho, zituma Abanyarwanda tubarinda, turinda umutekano wabo cyane cyane n’ubuzima bwabo”

    Yakomeje avuga ko igisigaye ari uburyo bizakorwamo ku buryo nta muntu ushobora kuzabyanduriramo cyangwa ngo yanduze abandi.

    Ati “ibyo byaremejwe ariko tugomba gushyiraho izo ngamba ariko tuziganiriyeho nabo, ese harajyamo abafana bangana gute? Stade yakira abantu bangana gute? Ese barakoresha ubuhe buryo, urugero nko muri Kigali Arena barakoresha e-ticketing, uburyo bw’ikoranabuhanga”

    “Ese kuri Stade Regional tuzakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga (online), niba buhari abe ari bwo dukoresha, twirinde ikintu cyose cyatuma umuntu yandura kuko warakingiwe ntibivuze ko utakwandura cyangwa ngo wanduze.”

    Aba bafana ariko ngo bakaba barebana n’amarushanwa mpuzamahanga, mu gihe n’imikino y’imbere mu gihugu izaba isubukuwe, nabwo bazongera basabe ko bakwemererwa abafana bakinjira.

    Mbere ya tariki ya 14 Werurwe 2020 nibwo abafana b’umupira w’amaguru baherukaga muri Stade kuko uwo munsi ni wo munsi umuntu wa mbere wanduye Corona mu Rwanda yabonetse, imikino yabaye uwo munsi abafana bangiwe kwinjira muri Stade.

     










    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here