Mu Rwanda amakipe yose yongeye kwemererwa gukora imyitozo rusange yubahirije amategeko!

    0
    515

    Minisports nkuko iherutse kubitangaza mw’itangazo yatanze mubyumweru bibiri bishize, yemereye imyitozo rusange ihuza abantu benshi kuba yasubukurwa hagakomeza kubahirizwa  amategeko n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus ari nacyo cyari cyarahagaritse byose.

    Kuri uyu wa mbere taliki ya 28 Nzeri nibwo ministeri ifite Siporo munsingano zayo (Minisports) yatanze itangazo mw’ibaruwa ifunguye rikomorera ama ekipe yose gutangira imyitozo rusange ndetse n’amarushanwa atandukanye arebana na siporo.

    Minisports kandi, yongeye kumenyesha ko ingamba zose zo kwirinda ikwirakwira cy’icyorezo cya Covid-19, zigomba kujya zikurikizwa igihe cyose amakipe agiye gukora imyitozo n’aho bakorera hagashyirwaho ingamba zo kwirinda kugira ngo ubuzima bw’abakinnyi n’abandi bose bubungabungwe.

    Ibi byatangajwe na FERWAFA ubwayo yari imaze iminsi itangaje ko abakozi bayo bose bagomba gupimwa ndetse uhereye no kubakinnyi bakamenya uko bahagaze.Ndetse yongeye gushimangira ko abakinnyi bose bagomba kubana ahantu hamwe muri iki gihe hagishakishwa umuti ndetse n’urukingo rwa burundu rw’icyorezo cya Coronavirus.

     

    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here