Mu byumweru 2 nibwo Amakipe yo Mu Rwanda aremererwa gutangira imyitozo!

    0
    410

    Minisports yatangaje ko Mu Rwanda bitarenze intangiriro z’ukwa 10 imyitozo y’amakipe ya Football ndetse na Basketball  iraba yatangiye, mugihe bakiri  kunoza neza uburyo imikino izajya ikinwa.

    Minisports yagarutse kuri izi ngingo ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru, bakaba babashije kuganira ibintu bitandukanye bivugwa muri iyi Minisiteri, ndetse banavuze ahanini ku buryo bazashyira mubikorwa gahunda yo kuzamura siporo binyuze mu bigo by’amashuli nk’uko na mbere bari barabikomojeho.




    Ikindi bagarutseho ni ibiganiro bagiranye na Minaloc kubijyanye no kuba muri buri mudugugu wo Mu Rwanda nibura habonekamo ikibuga cyo gukiniramo.

    Minisports kandi yanagarutse kuburyo igiye gushyiramo imbaraga muri gahunda yo kuvugurura Stade amahoro dore ko batangaje ko bashobora gutangira uwo mushinga mu mpera z’ukuboza 2020.

    Muri iki kiganiro kandi, abanyamakuru babwiwe ko byamaze kwanzurwa ko Basketball ndetse n’umupira w’amaguru aribyo bigiye gukomorerwa kubijyanye n’imyitozo, Indi mikino ikaba yarashyizwe muri gahunda itaha nayo igomba kuganirwaho.

    Twandikre muri Comment Ku kibazo, Icyifuzo cyangwa se inyunganizi waba ufite ku makuru tukugejejeho unayasangize abandi bakunzi b’imikino




     

     

    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here