Minisports yijeje abarayon ko ibya Sadate bikemuka mbere y’itangira rya shampiyona.

    0
    760

    Minisiteri ifite sporo munshingano zayo mu Rwanda yahumurije abarayon ko ibibazo bamaranye iminsi byose ibizi kandi biri hafi gukemuka bakabona umwanzuro uzanyura imitima yabo.

    Ibi bibaye nyuma yaho abantu benshi biganjemo abafana ndetse n’abakunzi ba Rayon Sports bandikiye nyakubahwa Paul Kagame bamusaba gukemurirwa ibibazo bitari bimwe bafite muri Rayon.




    Nyuma yuko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika  avugiyeko ibibazo bya Rayon abishyize mumaboko ya minisiteri ifite ya Siporo munshingano zayo ngo ibikurikirane,  umunyamakuru umwe wo Mu Rwanda yaganirije minisitiri w’iyi Minisiteri maze  amwizeza ko bitarenze uku kwa cyenda aba Rayon barabona umwanzuro bari bategereje igihe kinini.

    Akaba yarabitangaje muri aya magambo:“Ni byo nkuko Umukuru w’igihugu yabivuze tumaze iminsi dukurikirana ibibazo bya Rayon Sports aho dukorana na RGB kuko amabaruwa yose yagiye anandikwa n’impande zombi natwe baratumenyeshaga.

    Kuri ubu turi hafi kubona umuti rwose abakunzi ba Rayon Sports twabizeza ko bitarenze uku kwezi kwa cyenda tuzaba twawubonye ”.

    Ese koko Sadate yaba ariwe ugiye kwirukanwa nk’uko benshi barimo kubitekereza?

    Ese amadeni Rayon ifitiye abantu benshi niyo agiye kwishyurwa?

    Komeza ukurikire amakuru tukugezaho urajya umenya byinshi kuri Siporo yo mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

    Twandikire muri comment, ku kibazo, icyifuzo cyangwa se inyunganizi waba ufite kuri  iyi nkuru unayisangize abandi bakunzi ba ruhago.

    Izindi nkuru wasoma:

    1. Minaert ati << rayon yanyishongoyeho ngo ntishobora guhanwa, ferwafa ni imwe muranyishyura>>

    2. Rayon Sporo yandikiye FERWAFA ijuririra icyemezo cyo kuyifungira isoko ry’igura n’igurisha…

    3. Abanyamuryango ba Rayon Sports bandikiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika bamutakambira…




     

     

     

    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here