Minaert ati “Rayon yanyishongoyeho ngo ntishobora guhanwa, FERWAFA ni mwebwe muranyishyura!

    0
    427

    Uwahoze ari umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Ivan Jacky Minaert yabwiye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ko akomeje kubabazwa n’ukuntu ikibazo afitanye n’ikipe ya Rayon Sports gisa nkaho kirimo kwirengagizwa.

    Ibi Minaert yabitangaje nyuma yaho nawe aboneye itangazo rivuga ko Rayon Sports yafatiwe ibihano bitandukanye mugihe cyose itari yishyura umwenda imubereyemo harimo no gufungirwa imiryango y’isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi,

    Nyamara Minaert we yatangaje ko icyo gihano ari gitoya cyane kuko kirakomeza gutuma Rayon imwishongoraho ngo nk’uko yabitangiye ibinyujije mu buryo butandukanye.

    Ikindi Minaert yavuze cyanatumye ahindukirana FERWAFA akaba arimo kuyishyuza nayo n’uko bari bamuhaye iminsi 60 ntarengwa yo kuba bamwishyuye, rero utu duhano bahaye Rayon nk’uko arimo kutwita ngo we abona ari muburyo bwo gukomeza gutinza ideni Rayon imufitiye.!

    Minaert ati “Rayon yanyishongoyeho ngo ntishobora guhanwa, FERWAFA ni imwe muranyishyura!




     

    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here