Miggy ati “abafana ba Rayon Sports banyise umusaza sinabakinira!

    0
    572

    Umukinnyi Mugiraneza jean Baptiste uzwi kw’izina rya Miggy byemejwe ko yarangije gusinyira ikipe ya KMC yo mu gihugu cya Tanzania nyuma yo gutera umugongo ikipe ya Rayon Sports yamwifuzaga akanayibwira n’amagambo akomeye ngo bamwise umusaza!

    Miggy yagize ati:

    “Nkimara kwirukanwa muri APR FC, hari abayobozi bo muri Rayon bampamagaye bansaba ko naza tukaganira nkaba nabakinira, njyewe icyo nakoze nabashimiye uwo mutima bari bagize ubundi mbabwira ko ntiteguye kuza gukinira ikipe yabo.”




    “Barambwiye bati reka tube tuguhaye miliyoni 2 ubanze utwereke icyo ushoboye, ubundi andi tuzayaguhe. Njye nabifashe nk’agasuzuguro, ndabashimira ubundi njya muri KMC yo mugihugu cya Tanzania. Ikindi kandi, abafana ba Rayon banyise umusaza, rero kubwiyo mpamvu sinumva ukuntu  ikipe yabo yakwifuza umusaza nkanjye. Njye niyo Rayon yashinga ikipe y’abasaza sinayikinamo>> !

    Twandikire muri comment ku kibazo, icyifuzo cyangwa se inyunganizi waba ufite kuri aya makuru unayasangize abandi.




     

    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here