Messi yongeye gutangaza ko atishimiye kuba muri Barceona!

    0
    785

    Rutahizamu wa Barcelona Lionel Messi yongeye gutangaza ko atishimye muri Barcelona ndetse ko yifuzaga kuyivamo muntangiro z’uyu mwaka utaha akimukira muri Man City.




    Ibi bibaye kunshuro ya 3 Man City ishaka kugura uyu rutahizamu ukomoka muri Argentine ariko ntibikunde, gusa kuri ubu byashyizwe ahagaragara ko muri mutarama 2021 ishobora kumwegukana ku kayabo k’amayero angana na milliyoni 60.

    Ibi byatumye Lionel Messi yongera gutangariza komite nshya ya Barca ko atishimiye kubana nabo ndetse ko ashaka kwigendera, komite y’agateganyo yo yatangaje ko mubyo bafitiye ubushobozi kugurisha abakinnyi bitarimo cyane ko ari ab’inzibacyubo bafite igihe gito kubuyobozi.

    Muminsi yashize ikipe ya PSG nayo yifuje gusinyisha Messi bakamugira hanmwe na Neymar ariko ntibyahise bishoboka kuko kontaro (Contract) ya Messi itari yarangiye,

    Turabibutsa ko iyi kipe ya Barcelona idahagaze neza mubukungu kubera uburyo irimo kwitwara mukibuga ndetse yagiye inatakaza abakinnyi benshi bakomeye nka: Neymar, Suarez,….. gusa impamvu itangwa nyamukuru ni icyorezo cya Covid-19.

    Twandikire muri Comment ku kibazo, icyifuzo cyangwa se inyunganizi waba ufite ku makuru tukugejejeho, yasangize inshuti n’abavandimwe.



    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here