Lionel Messi yatangaje ko ntakintu atakoreye ikipe ya Barcelona ubu abereye kapiteni, n’ikipe yakuriyemo. Kuva mubwana bwe, ntayindi ekipe yari yagerageza gukinira!
Uyu rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Argentine ubu akaba ari kapiteni wa Barcelona, mu minsi ishize yashatse kuva muri iyi ekipe ngo yerekeze muri Man City aho bari bagiye kumuhemba ibihumbi 700 by’amayero mucyumweru ; gusa ntibyamuhiriye kuko ise umuhagarariye mumategeko ntiyabyemeye kuko we yifuje ko umuhungu we yaguma muri Barca ndetse akazahasoreza kariyeri y’umupira w’amaguru.
Nubwo benshi bavuga ko ise wa Messi yaba yarahawe amadolari menshi cyane kugira ngo ahagarike umuhungu we ngo atava muri barca, Messi we yatangaje ko ibyo akora byose abikorera Barca kandi yanatangaje ko ayifite ku mutima.
Messi akaba yarabivuze mumagambo agira ati: “Nyuma yo kutumvikana kwinshi kwabayeho, ndashaka kubirangiza . Abafana bose ba Barca bagomba guhurira hamwe bakizera ko ibyiza biri imbere yacu. Kugaragaza ishyaka n’ibyishimo bizaba inzira yonyine yo kugera ku ntego zacu, nuguhora twunze ubumwe tugaragaza icyerekezo kimwe.Njyewe nemera amakosa yanjye niba hari aho byangaragayeho, gusa intego yanjye kwari ugukora Barcelona nziza kandi ikomeye. Nifuzaga kohereza ubutumwa ku banyamuryango bose hamwe n’abadukurikira bose.
Niba hari n’umwe muri bo wababajwe n’ikintu navuze cyangwa nakoze mu gihe icyo ari cyo cyose, bareke gushidikanya ko nabikoze mu gihe cyose natekerezaga ku kintu cyiza kuri iyi ekipe.”