Messi yababajwe n’uburyo Barcelona yasezereyemo inshuti ye Luis Suarez

    0
    601
    BARÇA - ALAVES

    Lionel Messi yongeye kwerekana ko atishimiye Barcelona  ​​kuri iyi nshuro nyuma y’uko inshuti ye y’akadasohoka  Luis Suarez aviriye muri iyi kipe akerekeza muri Atletico Madrid.

    Rutahizamu ukomoka mugihugu cya Uruguay Luis Suarez uherutse gusezererwa muri ekipe ya Barcelona nyuma y’imyaka itandatu 6 yari amaze ayikinira, niwe mukinnyi wa gatatu watsinze ibitego byinshi muri Barcelona mu mateka y’iyi ekipe nk’uko tubikesha ibinyamakuru bivuga ku mateka ya Barcelona.




    Kuri Messi, ntabwo yishimiye uburyo Suarez, umwe mu nshuti ze magara, yirukanwe muri ekipe bari bamaranyemo igihe.

    Messi yanditse ku rubuga rwe rwa Instagram inyandiko ziherekejwe  n’amafoto yabo we na Suarez agira  ati:

    “Ntiwari ukwiriye kwirukanwa nk’uko byagenze, kuko uri umukinnyi mwiza yaba muri ekipe ndetse no kugiti cyawe, wagiye ubigaragaza mubitego byiza kandi byinshi wabatsindiye”

    Uburyo Barcelona yagiye ifata Suarez ntabwo bwashimishije Messi, nawe ubwe yifuzaga kuva muri iyi kipe muriyi mpeshyi ariko ahatirwa kumara undi  mwaka umwe.

    Kapiteni wa Barcelona yanditse kandi uburyo azakumburamo rutahizamu we cyane cyane murwambariro.

    Messi yabisobanuye neza  agira ati:

    “Uyu munsi ninjiye murwambariro nkomeza kumva amahirwe yanjye yaragabanyutse cyane kubera kumubura, mbega ukuntu bizagorana kudakomeza gusangira nawe umunsi ku wundi, haba mu kibuga ndetse no hanze yacyo! Ndabizi hariho ibintu byinshi utazigera wibagirwa mubihe twasangiraga umunsi kuwundi”

    Amaherezo umunya Argentine yemeye ko bidasanzwe kubona Suarez yambaye ishati ya Atletico.

    Messi yongeyeho ati:

    “Bizaba bidasanzwe kukubona ufite ishati ndetse n’ibindi byinshi tuzaba tudahuriyeho, nkwifurije ibyiza muri uwo mwambaro mushya kandi ndagukunda cyane mugenzi wanjye kandi nizeye ko nzakubona vuba.”




    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here