Byavuzwe inshuro ibihumbi ko Lionel Messi yishimiye muri Barcelona kuruta iyo akinira ikipe y’igihugu ya Arijantine bitewe n’ubufasha yagendaga agaragaza ku mpande zombi.
Noneho, bidasanzwe, amakuru yarahindutse! Ubu Lionel Messi arimo kubabarira muri Barcelona kuruta uko bimeze muri ekipe y’igihugu. Ibyishimo bye byarangiye mu gihe yageragezaga gushaka inzira imuvana muri Camp Nou kandi byagaragaye ko yashoboraga kwinjira muri Manchester City cyangwa Inter, yari ababaye cyane kandi ababajwe no gutukwa muri Champions League, gushakira ikipe impinduka ndetse n’ibibazo by’inzego z’ubuyobozi muri Barca.
Hamwe na Arijantine No10 Leo yumva yorohewe kandi murugo mumatsinda arimo kwitwara neza muburyo bugaragara, kandi nubwo Messi yagiye atenguha ikipe y’igihugu ntibyababujije gukomeza kumufata nk’umwami.
Kwishingikiriza kuri Messi ntibizigera bicika mugihugu cy’iwabo ndetse no muri Barca kubera impano ye idasanzwe.
Twandikire muri Comment ku kibazo, icyifuzo cyangwa se inyunganizi waba ufite kuri iyi nkuru unayisangize abandi bakunzi ba ruhago