Lionel Messi na Luis Suarez ni abatsinze ibitego byinshi mu marushanwa yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi dore ko buri umwe muri bo amaze kwinjiza ibitego bigera kuri 22. Aba bakinnyi nibo bonyine bashobora guhangana dore ko bahoze bakinana muri Barcelona, bakurikirwa na Edinson Cavani, uza ku mwanya wa gatatu n’ibitego 16, na Jefferson Farfan wo muri Peru watsinze inshuro 15.
Umukino utegerejwe cyane kuri aba bagabo bombi ni uwo Arijantine izahura na Uruguay mu rwego rwo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi 2026 gishobora kuba irushanwa rikomeye rya nyuma aho Suarez na Messi bazitabira ku rwego mpuzamahanga.
Ku wa gatanu ushize, rutahizamu wa Atletico Madrid Louis yabwiye ikinyamakuru ESPN ’90 minutos’ ko yizera ko amajonjora azaba mugikombe cy’isi cya 2026 ashobora kuba ari yo ya nyuma mu mwuga we.
Hagati aho, nta kimenyetso cyerekana ko ibyo bizamera kimwe na capitaine wa Barcelona. Ariko, Messi azaba yujuje imyaka 36 mugihe hazaba hakinwa imikino yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi kizabera muri Amerika.
Twandikire muri Comment ku kibazo, icyifuzo cyangwa se inyunganizi waba ufite ku makuru tukugejejeho, unayasangize inshuti n’abavandimwe.