Ubundi se TATTOO ni iki?
Ubundi tattoo ni igishushanyo gishyirwa kumubiri w`umuntu (kuruhu) muburyo buhoraho cyangwa se byagateganyo nk`umutako cyangwa se bashaka gusobanura ikintu runaka (Dessin decolatif/symbolique mururimi rwigifaransa).
Ibi ishushanyo bigira amabara atandukanye arimo agaragara kumanywa ndetse hakanabaho agaragara nijoro gusa cyangwa se igihe uwo icyogishushanyo kiriho ari ahantu hatari urumuri.
Igikorwa cyo gushushanya kumubiri gikorwa hifashishijwe umuti ndetse n`inshinge byabugenewe aho binjiza uwo muti mubice bitandukanye by`uruhu kugipimo kiri hagati ya mm1 na mm4 uturutse kugice cyinyuma cy`uruhu ugana muruhu imbere.
Ibi bishushanyo byo kuruhu bikaba byaratangiye gukoreshwa mumyaka myinshi ishize aho byakoreshwaga mukongera ubwiza bw`uruhu (imitako), cyangwa se bashaka gusobanura ikintu runaka cyihariye ariko nanone bikaba byarakoreshwaga mukwerekana abacakara, imfungwa, itsinda ry`abantu runaka cyangwa se inyamaswa zomurgo n`ibindi.
amarebe.com yabegeranirije ibishushanyo (tattoos) 1o bitoya kurusha ibindi ariko bifite ibisobanuro bikomeye.
1. Akadomo n`akitso:
Akadomo n`akitso mumyandikire isanzwe kagaragaza kuruhuka gato iyo umuntu arimo gusoma amagambo maremare ariko kakavuga ko gusoma bikomeje.
Aka gashushanyo rero kakaba gakoreshwa igihe nyirako yerekana ko n`ubwo yahuye n`ibyagombaga kumuca intege ariko ko yahisemo gukomeza agana imbere.
Ifoto yavanywe kuri murandasi
Aka gashushanyo kitiriwe interuro imwe yo mururimi rw`icyongereza “A smooth sea never made a skilled sailor.” ugenekereje bikaba bishatse kuvuga ko ibihe bikomeye umuntu ashobora kunyuramo mubuzima aribyo bituma dukomera mbese tugaca akenge.
Umuntu ukoresha aka gashushanyo aba ashaka kwerekano yamaze kwakira ubuzima arimo kandi ko afite icyizere cy`ejo hazaza.
3. Ikimenyetso cya Delta gifunguye:
Iki kimenyetso gikoreshwa n`umuntu ashaka kwerekana ko yamaze gufata icyemezo cyokuzagera kumpinduka nziza byanze bikunze.
4. Ikimenyetso cy`ukwezi:
Iki kimenyetso gikoreshwa n`umuntu wemerako hari igihe umuntu ageramo akaburira ahantu hose igisubizo cy`ikibazo afite ndetse no munshuti ze, nyamara bikaba byarangira ubwonko bwe bwonyine bumuboyeye igisubizo.
Iki kimenyetso kandi kikaba cyaritiriwe amagambo y`ubwenge yavuzwe n`umunyarwenya w`umunyamerika witwa George Carlin.
5. Ikimenyetso cyitiriwe itsinda ryabarwanyi bari bakomeye hagati yikinyejana cya 8 nicya 11 mu majyaruguru `uburayi “Vikings”:
Iki kimenyetso kikaba gikoreshwa mugushishikariza abantu guharanira kugira icyo bageraho ubwabo (Batagendeye kubandi)
6.Ikimenyestso ‘Inguz’:
Iki kimenyetso gikomoka mumico y`abagereki kikaba gisobanurako ahari ubushake haboneka inzira. Mbese bikenda gusa n`imvugo tumeneyereye ivuga ngo ‘Gushaka ni ugushobora”
Iki kimenyetso kikaba cyaritiriwe ijambo ry`Imana riri muri Bibiriya (Zaburi 18:33)
8. Ikimenyetso “Ohm”:
Iki ni kimwe mubimenyetso bikoreshwa cyane mu idini ryabahindu ndetse naba budisite (Buddhism and Hinduism.) kikaba gishaka kwerekana agaciro gahabwa ubuzima ndetse n`ibyaremwe byose muri rusange.
9.Ikimenyetso “Alchemy”Iki kimenyetso kerekana urukundo, uburinganire, ubwiza bw`igitsina gore ndetse no guhanga udushya.
10.Ijambo “Meraki”Iri ni ijambo ryo mururimo rw`ikigereki rishatse gusobanura “gushyira umutima wawe wose kubyo urimo gukora)