Menya kuganira n`inzozi zawe!!!

0
2153

Mumico y`abantu itandukanye, inzozi zifatwa nk`ubutumwa (ubuhanuzi) buvuye kumana nkuru, kubigirwamana abantu bamwe bizera, kubakurambere babo, cyangwa se buturutse kubidukikije tubana nabyo buri munsi, bugamije kutumenyesha uko dukwiriye kwitwara n`icyo dukwiriye gukora yaba kugiti cyacu cyangwa mubo tubananabo.




Icyakora mubihugu byinshi by`iburengerazuba bw`isi, inzozi ntibazifata nk`ubuhanuzi ahubwo bazifata nk`ijwi umuntu wacu wimbere (dukunze kwita roho) avugishirizamo uyu muntu tubona kugera n`aho atwereka ibyo tutatekerezaga tukazabibona twabishyize mubikorwa!!

Twifashishije uburyo bw`inzobere muby`ubuzima bw`umuntu butagaragara yitwa Patrick Bertoliatti, twabateguriye intambwe 5 watera ukamenya ibisobanuro by`inzozi zawe.

Nkuko iyi mpuguke ibivuga, nibyiza gutegura ikayi n`ikaramu ukabiraza hafi yawe ndetse ukishyiramo ubwawe ko uri burote kandi ukaza nokwandika ibyo warose!

1.     Shyira inzozi zawe kumurongo

Uyu muhanga arakugira inama yo gukurikiranya neza inzozi zawe, ukaziha itariki ndetse n`umutwe (Titre) ugaragara ukurikije uko inzozi zari ziteye, ibyo wabonyemo cyangwase ibyagarukagamo kurusha ibindi.



  1. Ibaze ibibazo ukurikije inzozi warose

Nyuma yo kwandika neza inzozi warose, gerageza kwibaza ibibazo kubyo wabonye munzozi ndetse urebe neza aho byaba bihuriye n`ubuzima bwawe bwaburi munsi. Andika neza ibisubizo ubonye bifite aho bihuriye n`ubuzima ubayemo muri iyo minsi utibereye cyangwa ngo wihende.

  1. Fata umwanya uhagije wo gutekereza kunzozi warose.

Gutekereza cyane kunzozi warose, kubibazo wibajije ndetse n`ibisubizo wabihaye, ni intambwe ikomeye kuberako aribyo biguha icyo gukora. Aha niho uzabonera intege nkeya mubuzima ubayemo, ukabonamo ibyo ushoboye, inbogamizi urimo guhura nazo, amahirwe ufite n`ibindi bigize ubuzima urimo kubamo.

  1. Shyira mubikorwa inzozi zawe

Iyi ni intambwe ikomeye yo gushyira mubikorwa imirongo minini wakuye mukiganiro wagiranye n`inzozi zawe. Akensi uzasanga iyi mirongo iragusaba kugira ibyo uhindura, wongera cyangwa se urema mumibereho yawe cyangwa se akazi kawe kaburi munsi.

Munkuru zacu zitaha,tuzabagezaho bimwe mubisobanuro by`inzozi zimwe nazimwe dukunda kurota.



 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here