Menya ingorane 5 ziba mumihango y’abagore (igice cya 2/5)

0
2925

Bakunzi b`amarebe.com, munyandiko yacu  “Menya ingorane 5 ziba mumihango y’abagore (igice cya 1/5)” twabagejejeho byinshi kubirebana n`imihango y`abagore, uko ibaho, ingano y`amaraso umugore/umukobwa atakaza igihe ari mumihango, iminsi imara, ingorane imwe muri eshanu umugore/umukobwa ashobora guhura nazo mumihango n`ibindi..

Munkuru yacu y`uyu munsi twise “Menya ingorane 5 ziba mumihango y’abagore (igice cya 2)” urubuga rwanyu rwabateguriye ingorane ya kabiri ijyanye n`imihango bashiki bacu ndetse na ba mama bashobora guhura nayo ndetse n`uko bayitwaramo.

Iyi ngorane akaba ari ukugira ububabare mugihe cy`imihango (imihango ibatera ububabare), iyi ngorane ikaba yitwa Dysmenorrhee mururimi rw`igifaransa cyangwa se dysmenorrhea mururimi rw`icyongereza.

Dysmenorrhee/dysmenorrhea risanzwe risobanura imbogamizi zishobora kuboneka mumihango muri rusange rikaba rikomoka kurindi jambo ry`ikigereki dus risobanura imbogamizi/ibibazo. Icyakora nanone iri jambo ryaje kujya rikoreshwa mukuvuga ububabare bwo mukiziba cy`inda bubanziriza cyangwa bugakurikira  imihango.Ubu bubabare kandi bukaba bushobora kumara igihe kiri hagati y`iminsi ibili n`itatu.

Nkuko tubikesha n`inzobere mubuzima bw`imyorororkere, kubabara mugihe cy`imihango bikunze kugaragara kubakobwa barimo kuva mukigero cy`ubwangavu kugeza igihe basamye bwambere ndetse no mugihe kibanziriza gucura kw`umugore kuko ibyobihe byombi ari ibihe birangwa no guhindagurika kudasanzwe kw`imisemburo yomumubili wabo.

Tubibutseko aringombwa kwihutira kujya kwa muganga igihe cyose imihango yabanjirijwe  cyangwa ikarangizwa no kugira umuriro cyangwa se kubona amatembabuzi ava mumyanya ndanga gitsina kuburyo budasanzwe .

Ni izihe ngaruka zishobora guterwa n`ububabare bwatewe n`iyi mihango?

Nubwo akenshi usanga ubu bwoko bw`imihango ntazindi ngaruka uretse nyine kubabara, nibyiza kumenyako iyo ubu bubare bubaye bwinshi, bukaza kenshi cyangwa se ntihaboneke uburyo bwo kubugabanya bushobora gutera indwara y`agahinda ndetse no kwiheba.

Umugore cya ngwa  umukobwa wese rero akaba agomba kwihutira kujya kwa muganga igihe cyose yibonyeho ibidasanzwe doreko bishobora kumuviramo ingorane zikomeye

Mbese ubu bubabare bwaba buterwa n`iki?

Nkuko twabivuze hejuru, kubabara mukiziba cy`inda mugihe cy`imihango, bifitanye isano yahafi cyane no kwikanya kwa nyababyeyi igihe irimo gusohora intanga ngore ndetse n`ibindi byangobwa byari kuzatunga igi mugihe umugore/umukobwa yarikuba yasamye (arinabyo bisohoka mu isura y`amaraso). Kubagore n`abakobwa bamwe rero uku kwikanya kwa nyababyeyi kuba guhambaye  akaba arinabyo bitera bwa buribwe twakomeje kuganiraho.

Ni ibihe bimemyetso biranga ubu bwoko bw`imihango?

Mugihe umugore cyangwa umukobwa yagize imihango imubabaza aba ashobora no kugaragaza ibindi bimenyetso birimo  ububabare butandukanye bwo mukiziba cy`inda ndetse buherekejwe rimwe narimwe n`imisonga mu minsi mike mbere na nyuma y`imihango, Gucika intege, Kurwara umutwe, Guhitwa, Kugira isesemi , kuruka n`ibindi.

Nibande bafite ibyago byinshi byo kubabazwa n`imihango?

Nubwo abagore bose bashobora kugerwaho n`ubu bwoko bw`imihango usanga hari abibasirwa kurusha abandi barimo umukobwa/umugore ufite umubyeyi cyangwa se umuvandimwe wagize iki kibazo, umukobwa watangiye ubwangavu mbere y`imyaka 11, ufite ibiro by`umurengera, ufite imibereho mibi cyangwa igoye.

Ibishobora gutiza umurindi ububabare bw`imihango

Kubantu bagira imihango ibababaza, nibyiza ko hari ibyo bakwiriye kwirinda kuko bishobora gutiza umurindi bwabubababare bw`imihango. Muri ibyo harimo kureka itabi, kudakora imyitozo ngororamubili, kunywa ibinyobwa birimo arukoro (Alchool) mugihe cy`imihango n’ibindi

Ni iki wakora ngo ugabanye ububabare mugihe cy`imihango?

Murwego rwo kuganya uburibwe mugihe cy`imihango ushobora kurambika ikintu gishyushye (nk`umusego) kunda yo hasi cyangwa kugice cyohasi cy`umugongo, kwiyuhagira amazi ashyushye,gukora imyitozo ngororamubiri yoroheje nko kugendesha amagu, kunyonga aka gare, kwirinda ibintu byagushyushya mumutwe igihe wegereje ibihe by`imihango n`ibindi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here