Menya impamvu inzoka ariyo iranga pharmacie/pharmacy

0
3173
Ikimenyetso cy`igikombe cya Hygeia

Bakunzi b`amarebe.com, mutuntu dutangaje tw`uyumunsi urubuga rwanyu rwabateguriye byinshi kandi biteye amatsiko kuri service ya pharmacie/pharmacy muri rusange ariko cyane cyane kukirango (LOGO) cyayo gitangaje.

Mbese Pharmacy/Pharmacie ni iki mubuzima busanzwe ?

Muri rusange ijambo pharmacie/pharmacy  rikomoka ku ijambo ry`ikigereki  ryitwa pharmakon risobanurira rimwe umuti ndetse n`uburozi. Ikaba ariko igice cy`ubumenyi gishinzwe kwiga no gukora imiti,kumenya nogukurikiranya uko iyo miti ikora, uko itegurwa ndetse n`uko ihabwa abarwayi.

Iri jambo pharmacie/pharmacy kandi rikoreshwa bashaka gusobanura ahantu (inzu) habikwa,hacururizwa cyangwase hatangirwa imiti ariko hagacungwa n`umuntu wabyize ariwe tumenyereye ku izina rya pharmacien/Pharmasist cyangwa nanone chemisist.

Ni iki gitandukanya  pharmacie/pharmacy n`izindi nzu?

Uretsekuba wakwinjira muri iyi nzu ikorerwamo ibijyanye n`imiti ugasangamo imiti,ibijyanye nayo ndetse nawamuntu witwa pharcien/pharmacist, iyinzu igira ibimenyetso byihariye kuburyo utagombye no kwinjiramo cyangwa igihe yaba ifunze wahita umenya ikihakorwa.

Muri iyi nkuru twabateguriye ibimenyetso bibili bikoreshwa kurusha ibindi bigaragaza pharmacie/Pharmacy.

1. Ikimenyetso cy` nzoka yizingiye kunkoni ya  Asclépios

Ikimenyetso cy inkoni ya Asclépios

Inyandiko nyinshi zivugako iki kimenyetso gifite inkomoko kumateka ya Asclépios ikigirwa mana cyari gishinzwe ubuvuzi ndetse no gukiza mu Ubugereki bwakera.

Abashakashatsi bakomeza bavugako icyo kigirwamana ubwo cyari munzira kijya mungoro y`umwami  Minos wa Crête kumuzurira umwana wari wari wapfuye cyagiye  kitwaje inkoni izingiyeho inzoka ebyiri arinazo zakoreshwaga mukuzura ibyapfuye,kigeze munzira inzoka imwe ishaka kuvuna yankoni hanyuma cya kigirwamana gihita kiyica .Muri ako kanya yanzoka yakabili ihita izura iyambere ikoresheje ibyatsi yarifite mukanwa kayo. Asclépios kuva icyo gihe atangira kujya nawe azura ibyari byapfuye atifashishije za nzoka ahubwo akoresheje ibyo byatsi.Iyi nkoni rero ikomeza gufatwa nk`ifite ubushobozi bwo gukiza nokuzura ibyapfuye

  1.  Inzoka izingiye kugikombe 
Ikimenyetso cy`igikombe cya Hygeia

Imigani n`ibitekerezo bishingiye kumateka y`ubugereki bwa kera bitubwirako Hygeia yari umukobwa akaba n`icyegera cy` ikigirwamana Aesculapius,umuhungu wa Apollo akaba n`umwuzukuru wa Zeus ikigirwamana cy`ubuvuzi nogukiza indwara.

Amateka akomeza atubwirako Zeus yaje kwicisha Aesculapius umurabyo amuziza imbaraga zogukiza indwara yari afite kuko yakekagako azageraho akajya aha abantu n`imbaraga zo kudapfa.

Muri icyo gihe cyo gupfa kwa Aesculapius,nibwo n`inzoka ze ebyili zasanzwe mungoroye nazo zapfuye nyamara mugihe bazikuyemo zihita zongera kubanzima.Ababibonye bose baherako bizerako imbaraga z`ikigirwamana Aesculapius arizo zazuye n`izo nzoka .

Kuva icyo gihe,abagiriki bahita bafata inzoka nk`ikimenyetso cyo kuzuka hanyuma banayifatanya n`igikombe cya wamukobwa witwa Hygeia yakoreshaga yita kuri se,bakanavugako imbaraga zazuye izo nzoka zari zibitse mugikombe cya kiriya kigirwamana Aesculapius.

Kubera uko icyo kigirwamana cyari gikomeye,ibyo bimenyetso byacyo byombi byakomeje guhabwa agaciro kugeza n`aho bikoreshejewe mubuvuzi nk`ibyerekana ubuzima cyangwa kubaho,biza nokwemezwa kujya bikoreshwa kuri za pharmacie/Pharmacy nkuko tubibona ubu!

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here