Menya ibintu 10 ukwiriye kwitaho mugihe ugiye guhura bwambere n`uwo wakunze

0
4797

Nubwo abantu bagiye baruvugaho ibintu byinshi bakanaruha ibisobanuro bitandukanye, urukundo ni ibyiyumviro  cyangwa amarangamutima umuntu  agirira undi cyangwa se ikintu runaka, bikamutera kumva yamuhora/yagihora hafi yaba mubwenge, mubitekerezo ndetse no mubuzima bwe bwa burimusi.




Ubundi byose bitangira wishimiye umuntu muburyo busanzwe, ariko uko bigenda bikura bikazavamo urukundo ndetse rwinshi.

Tubibutse ko urukundo rushyirwa mubyiciro bigeze kuri bine aribyo:

. Urukundo rw`umwana n`umubyeyi

. Urukundo rw`ubucuti hagati y`abantu babili akenshi banahuje igitsina, rushobora no gutuma umwe afasha undi mubibazo binyuranye.

. Urukundo rwa gikirisitu arinarwo Imana yakunze umuntu

. Urukundo ruganisha mukubaka urugo ndetse no guhuza ibitsina.

Nyuma yogusangira inshamake y`urukundo, amarebe.com yabateguriye ibintu bigera ku 10 ugomba kwitwararika mugihe ugiye guhura n`umuntu ushobora kuzakubera umukunzi  (Umu cheri/e)




1. Mbere yo kujya guhura n`ushobora kuzakubera umukunzi, banza urebeko ukeye rwose, urebeko inzara ziciye. wiyogoshesheje cyangwa wasokoje neza, woze mukanwa kandi  ko imyambaro yawe itunganije .

2. Gerageza kugera aho mugomba guhurira ku isaha mwavuganye cyangwa se mbere yaho gatoya. Mugihe ubonako uri bwice gahunda, gerageza kubimumenyeha mbere bityo azagufata nk`umuntu ugira gahunda kandi uzi icyo ashaka.




3. Niba mumaze guhura, zimya telephone yawe cyangwa uyishyire muburyo budasakuza (Silensieux) kandi wirinde gukomeza kuyikinisha wohereza cyangwa usoma ubutumwa bugufi n`ibindi. Niba ukeneye gukoresha telephone byihutirwa, musabe akanya gatoya kandi wirinde kuyitindaho, bizatuma abonako wahaye agaciro umwanya murimo.

4.  Gerageza kugaragaza ikinyabupfura mumwanya wose muramarana kuko bizamutera ingufu zo kukwiyumvamo no kukubonamo umuntu ufite umumaro.




5. Niba murimo gufata amafunguro, irinde kuvugana ibiryo mukanwa kandi urye umunwa wawe ubumbye kugirango utabangamira uwo muri kumwe akagufata nk`umunyamusozi.

6. Irinde cyane kwiharira ijambo ahubwo ugerageze no gutega amatwi uwo muri kumwe kandi wirinde kwinjira mubuzima bwe bwihariye. Ibi bizatuma agufata nkumuntu ushyira mugaciro kandi agakora ibimureba.




7. Ntabwo ari byiza ko utegerezako umukobwa mwahuye ariwe wishyura ibyo mwakoresheje bwambere kuko ibi bigaragazako mushobora kutazongera guhura, kereka gusa ariwe ubyisabiye.

8. Irinde cyane kuba wasinda kuko abantu benshi ntibakunda abantu batazi kwigenzura mubyo bakora.




9. Irinde kumara umwanya munini utavuga, ahubwo ushake ibyo muza kuvuganaho mbere y`uko muhura.

10. Irinde kuzana ibiganiro rusange nk`imyemerere, politike n` ibindi kuko ushobora gusanga mutabihuje bikaba byabangamira urukundo rwanyu rwendaga kuvuka.




 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here