Menya byinshi kumunsi wo kubeshya

0
779

Ubusanzwe mumico y`abantu bagira iminsi mikuru itandukanye bakagira n`uburyo bayizihiza bitewe n`impamvu z`iyo iminsi. Ishobora kuba ari iminsi yashyizweho na za leta , amadini cyangwa rimwe narimwe n`amatsinda yabantu kugi cyabo.

Muri iyo minsi twavugamo nk`umunsi mukuru wa Noheli hizihizwa ivuka rya Yesu/Yezu kubabyemera,Pasika mukwibuka izuka rya Yesu/Yezu,Ubunani mugutangira umwaka mushya,umunsi w`ubwigenge kubihugu bitandukanye, iminsi y`amavuko n`ibindi.

Nonese umunsi wo kubeshya wo waje ute?

Uko abana bizihiza umunsi wo kubeshya

Umunsi wamenyekanye nk`umunsi wokubeshya ni umunsi mucyongereza bise April Fools Day cyangwa jour des fous mugifaransa ukaba ugenekereje wawita umunsi w`ibigoryi cyangwa w`abasazi ariko uba mukwezi kwa kane,ukaba ari umunsi ngaruka mwaka abantu batandukanye bizihiza ku italiki ya mbere y`ukwezi kwa kane ukaba ubundi urangwa nibiganiro by`inzenya, gusetsa, gusebanya ndetse no gukwirakwiza ibihuha, aho usanga nabimwe mubitangaza makuru bitangaza amakuru atariyo murwego rwo kwizihiza uwo munsi.

Uyu munsi kandi ntiwizihizwa n`abantu bakuru gusa ahubwo usanga n`abana batoya bawizihiza aho bafata ibishushanyo by`amafi bikoze mumpapuro cyangwa n`ibindi bintu bisekeje bakabyomeka mumigongo y`abantu rwihishwa kugirango babone uko babaseka cyangwa babakoza isoni.

Nubwo uyu munsi wamenyekanye uhereye mukinyejane cya 19,uyu si umunsi mukuru wemewe na Leta nk`imwe muminsi mikuru twavuze haruguru.

Uyu munsi waba warakomotse hehe?

Nubwo inkomoko y`uyu munsi itavugwaho rumwe ,hari abavugako yaba ifitanye isano n`iminsi mikuru y`abaromani yitwaga Hiralia aho iyominsi yari yarahariwe bimwe mubigirwa mana byabo bikuru ukaba warabaga ku wa 25 Werurwe aho gukoresha ibinyoma, amakabyankuru n`ibihuha byabaga byemewe.

Muri uko kutavugarumwe kunkomoko y`umunsi wo kubeshya,hari izindi nyandiko zivugako ko uyu muco w’ibinyoma watangiye mu gihe cy’ubwami bwa Constantine, ubwo itsinda ry’abanyarwenya n’ababeshyi ryabwiraga uyu mwami w’abami w’abaromani ko bashoboraga kuyobora neza igihe bari kuba bagizwe abami.

Icyo gihe umwami byaramushimishije maze yemerera umunyarwenya witwa Kugel kuba umwami umunsi umwe gusa.Kugel ahita aca iteka ryo gusetsa kuri uwo munsi, maze uwo muco uhita ugirwa ngarukamwaka.

Mbese wowe utekereza iki kuri uyu munsi?

Muby`ukuri nubwo murwanda ntabirori bigaragara bihakorerwa,usanga hari abantu batari bakeya bazirikana kubaho kw`uyu munsi ugasanga bagerageza kubesha ndetse no kubeshyera abandi ndetse batitaye no kumategeko yImana cyane cyane irya 8 cyangwa se n`indanga gaciro na kirazira by`umuco Nyarwanda.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here