Menya byinshi kumbunda izwi ku izina rya Karachnikov (karacinikove) yanditse izina kuri iyi si dutuyemo (ivuguruye)

0
3263

Bakunzi b’urubuga “amarebe.com” munkuru zacu ziheruka twabagejejeho amateka ya Karachnikov,  umusirikari wabaye ikirangirie kubera imbunda ikomeye yakoze ikanafata izina rye.

Nkuko twabibasezeranije, muri iyi nkuru twabateguriye byinshi  kumbunda KARACHNIKOV (karacinikove) imbunda yagize uruhare runini muguhirika nogushyiraho za leta zitandukanye,mukugarura amahoro muduce tunyuranye tw’isi ndetse tutibagiwe n’ibikorwa bihungabanya umutekano wa rubanda ndetse n’ibyiterabwoba mubice byinshi by’isi.




Ifoto igaragaza imbunda ya Karacinikove




Nkuko tubikesha inyandiko zitandukanye, iyi mbunda yamenyekanye kumazina anyuranye arimo AK_47, Avtomatic Kalashnikov,Automatic device Kalashnikov cyangwa bamwe bakayita gusa Kalashnikikov.




Imbunda ya karacinikove,ikaba kandi ari imbunda irasa muburyo bwihuse (automatic) ikaba yarakorewe muri leta zunze ubumwe z’abasoviyeti ikozwe na Mickhail Karachnikov mumwaka w’1947 nkuko twabibonye munkuru iheruka.

Kuva mu mwaka w’1947 kugeza muri 1974, iyi mbunda yakoreshwaga gusa muri leta z’unze ubumwe z’abasoviyeti ariko ikomeza gukoreshwa  nomubindi bihugu hafi yabyose kugeza n’uyumunsi.




Iyi mbunda se yaba iteye ite?




Iyi mbunda ni imbunda ntoya kandi itwarika kuburyo bworoshye kuko ipima ibiro 3.47 igihe ntamasasu ari mugice cyayo cyitwa magazine ikanapima hafi ya m 1.5 z’uburebure igakoresha amasasu apima 7.62mm*39 mm ikaba inafite ubushobozi bwokurasa amasasu agera kuri 640 mu munota

Iyimbunda kandi, ifite ubushibozi bwo kuba yarasa muntera irihagati ya m 100 kugera kuri m 800 ndetse isasu rikagenda kumuvuduko ugera kuri 715 m/s!

Agasanduku k’amasasu k’iyi mbunda kazwi ku izina rya magazini gashobora kujyamo amasasu 20;30;50 ndetse na 75.




Ibice bigize imbunda ya Karacinikove




Nubwo iyi mbunda yagiye yongerwaho uduce tumwe natumwe nk’icyuma cyitwa singe cyangwa bayoneti,abashyizeho amaguru n’utundi duce dutoya,usanga iyi mbunda yaragumanye umwimerere wayo kandi ikaba ikomeje gukoreshwa kurenza izindi mbunda ntoya kubera ukuntu ihendutse, yoroshye kuyikoresha ndetse ikaba yihanganira ibihe bibi nk’imvura,ubukonje,izuba ryinshi n’ibindi.

Tubibutseko nubwo iyimbunda ikundwa cyane ishobora kwaka umuntu uwariwe wese ubuzima akaba arinaho havuye imvugo yigiswayire igira iti “siraha siyo raha” bishatse kuvugako imbunda atari igikoresho cyokwishimisha!




LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here