Menya byinshi ku ishyamba ry`isugi “AMAZONE”

0
5901
Imwe mumafoto y`ishyamba rya Amazone

Birashoboka ko wigeze kumenya ibihugu binini n`ibito  ku isi, ukamenya abantu b`ibihangange kurusha abandi ku isi ndetse n`ibindi bintu bitandukanye kandi byihariye kuri iyi si dutuyemo. Arikose wigeze umenya ishyamaba ritangaje kurusha ayandi yose ku isi? “Ishyamba ry`Amazone (La forêt amazonnienne / Amazon forest)”?

Imwe mumafoto igaragaza ishyamba rya Amazone

Ishyamba rya Amazone akaba ari ishyamba ricucitse cyane  ribarizwa mugice cy`amerika y`amajyepfo mukarere kitwa Amazonie, rikaba ribarizwa kubuso bugera kuri km2 Miliyoni 5.5 , rikaba risangiwe nibihugu binyuranye nka Brazil yihariye 60%  by`ishyamba, Peru ifite 13%, Colombia ifite 10%, n`ibindi bihugu  nka  Venezuela, Ecuador, Bolivia, Suriname ndetse nigihugu cya Guyana.

Tubibutseko inyandiko zimwe nazimwe zivugako iri shyamba ryitwa ishyamba ryisugi kuberako mumyaka miliyoni 55 rimaze ribayeho ntabikorwa bya muntu byari byararikorewemo.

Ni ibiki by`ingenzi bigize iri shyamba?

Bimwe mubimera biba mu ishyamba rya Amazone

Iri shyamba ritangaje rinavugwaho kuba rihatse (rifatiye runini) ubuzima bwo kuri iyi si  dutuyeho, ribonekamo ibimera bitandukanye bigabanijemo ubwoko bugera ku 40 000, ubwoko bw`amafi bugera ku 3 000 , ibikururanda biri mubwoko bugera kuri 370,  birimo n`ibiba muruzi runini rupima ibilometero bigera ku 6 600 (6 600 Km) ruca muri iri shyamba,ubwoko bwinyoni bugera ku 1 294 ndetse n`ibiti bikuze birenga Miliyari 390!!

Mubintu byinshi bigize iri shyamba,bivugwako harimo nabantu (abasangwabutaka)barituyemo ndetse bagera kuri Miliyoni zigera kuri 22 baba mubuzima butandukanye cyane cyane nubwo tubamo,aho bo bigisha abana babo ubuzima bwishyamba nko guhiga,kuroba,gushaka imiti mumashyamba n`ibindi.

Ni ibihe byago byugarije ishyamba rya Amazone?

Urugero rw`ibikorwa by`umuntu bisenya ishyamba amazone

Nkuko inyandiko nyinshi zibivuga, irishyamba rifitiye runini isi dutuyemo ryugarijwe nikibazo kinini cyibikorwa bya muntu,aho usanga rigenda ritakaza igice kinini cyaryo bitewe no gutema mo ibiti,gucukuramo amabuye yagaciro,gukoramo imihanda,gukoreramo ibikorwa byubuhinzi,kuritwika nibindi bikorwa binyuranye bituma nibinyabuzima bituye iri shyamba bigenda bigabanuka cyangwa se bikazimira bikanagira ingaruka zikomeyekumihindagurikire yikirere cy`isi muri rusange.

Abahanga mubyumutungo kamere bakaba bavugako hatagize igikorwa,irishyamba ryaba ritakirangwa ku isi mugihe cy`imyaka mirongo ine,umuntu wese akaba yakwibaza uko ubuzima ku isi bwazagenda igihe iri shyamba ryazaba ritagihari!!

 

 

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here