Mark Zuckerberg yahombye asaga Miliyari 7 Frw mu masaha make yashize facebook, insagram na what’sapp ubwo bitakoraga.

0
624

Umutungo bwite wa Mark Zuckerberg wagabanutseho miliyari zisaga 7$ z’amadorari angana n’asaga Miliyari 7  by’amafaranga y’u Rwanda mu masaha make Facebook yamaze idakora bituma asubira inyuma k’urutonde rw’abakire ku Isi.

Ibi byabaye nyuma y’uko amakuru y’ibicuruzwa yanyuzwa kuri Facebook hagati ya saa kumi n’igice na saa tanu za ninjoro mu masaha yo mu Rwanda, atabashije kurengana nk’uko bitangazwa n’umwe mu bakozi ba Facebook Inc, Whisteblower.

Nyuma y’igihe kitarenze amasaha atandatu n’igihombo byateje Zuckerberg, byatumye asubira inyuma k’urutonde rw’abaherwe ku Isi yisanga ku mwanya wa gatanu nyuma ya Bill Gates uri ku mwanya wa kane. Nibihombo byatewe nuko imbugankoranyambaga zarizavuyeyo mumasaaha atandatu gusa

Uyu mugabo w’imyaka 37 gusa ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri ubu atunze akayabo ka Miliyari zisaga 93 z’Amadorari nk’uko tubikesha urubuga rwa “Forbes” rusanzwe rutangaza amakuru ajyanye n’imitungo y’abantu ku Isi.

Dore abaherwe 5 ku Isi muri 2021:

-Jeff Bezos: Umunyamerika yibitseho akayabo ka Miliyari 177 z’amadorari.

-Elon Musk: umunyamerika utunze akayabo kangana na Miliyari 151 z’amadorari

-Bernard Arnaud & Family: umufaransa afite Miliyari 150 z’amadorari

-Bill Gates: umunyamerika yibitseho Miliyari 124 z’amadorari

-Mark Zuckerber: umunyamerika ufite asaga 121 z’amadorari.









LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here