Manchester United yamaze kumvikana na Edinson Cavani wahoze akinira ikipe ya PSG!

    0
    583

    Rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Uruguay, Edinson Robert Cavani Gomez, nyuma yo gutandukana n’ikipe ya Paris Saint-Germain, yamaze kumvikana na Manchester United akaba agomba kuyisinyira amasezerano y’imyaka ibiri.

    Uyu Rutahizamu w’imyaka 33 y’amavuko ukomoka muri Urguay kwa Suarez ntakibarizwa muri PSG nyuma y’imyaka irindwi yari amaze ayikinira mubusatirizi, bivugwa ko bakomeje kumushinja intege nke z’ubusaza nyamara Man Utd yo yamubonyemo Rutahizamu w’inararibonye niko guhita imusinyisha imyaka ibiri 2 bivuze ko amasezerano yabo azarangira Cavani afite imyaka 35 y’amavuko.

    Amakipe menshi yagerageje kuganira na Cavani nka Napoli, Atletico Madrid ndetse n’izindi zitandukanye, gusa ibiganiro ntabwo byagendaga neza hagati yabo kugeza ubwo Man Utd imwemereye ibyo yifuzaga aba ari nayo imwegukana..

    Ubwo Cavani yaganiraga n’ikinyamakuru kimwe m’Ubufaransa yatangaje aya magambo  ati:

    Mu gihe nari maze mu ikipe ya PSG nahagiriye ibihe byiza cyane, natanze ibyo nari mfite byose kandi nabo bampaye buri kimwe cyose cyashobokaga, igisigaye n’ukureba ibiri imbere nkaba aribyo nshyiraho umutima”.

    Umwe mu bantu nshimira ni umukinnyi Marquinhos, twabanye neza niwe wambaga hafi akantera imbaraga. Ati  n’ubwo ngiye kwerekeza mu yindi kipe ariko nzakomeza kuzirikana ko yambaniye neza kuruta undi wese”.

    Cavani yageze muri PSG mukwa karindwi mu mwaka wa 2013, mu myaka irindwi yari ayimazemo bagenzi be bakinanaga bakomeje bamushimira kumyitwarire ndetse n’ubuhanga yagaragaje.

    Cavani n’umwe muri ba rutahizamu bamaze igihe kinini bagaragaza ubushongore n’ubukaka, yatsindiye amakipe ( Clubs ) ibitego 331 mu mikino 556 yayakiniye birimo 200 yatsindiye Paris Saint-Germain mu mikino 301, amaze no gutsindira ikipe y’igihugu ya Uruguay ibitego 50 mu mikino 116.




     

     

    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here