Lukaku yatangaje ko Celebration akunda gukora y’ikimenyetso cya “A” ihagarariye izina rya mama we “Adolphine”

    0
    856

    Umukinnyi wa Inter n’Ububiligi Romelu Lukaku yerekanye urugamba umuryango we wahuye narwo mu bwana bwe ndetse n’ubwitange ababyeyi be cyane cyane nyina  bamugiriye ndetse we na murumuna we.

    Kuri ubu Romelu Lukaku akina muri ekipe ya Inter muri Serie A yayijemo avuye muri Man Utd, akaba yarinjije ibitego bitatu mu mikino itatu muri iyi shampiyona, nyuma yo gutsinda ibitego 34 mu marushanwa yose kuko Nerazzurri (Inter)  yarangije ku mwanya wa kabiri muri shampiyona  yo mu Butaliyani ndetse na Europa League mucyiciro  gishize.

    Lukaku yabwiye ikinyamakuru cyitwa  La Gazzetta della Sport ati:

    “Buri munsi ababyeyi banjye banyigishaga ibijyanye n’imyitwarire iboneye haba mu myitozo ndetse no mu buzima busanzwe, ikindi banyigishije kubaha abantu bose mbona, ndetse bantoza n’umuco w’ubugwaneza, mu byukuri ni ibintu byoroshye kubyumva, ariko njyewe  biramfasha mubuzima bwa  buri munsi.

    Lukaku yatangiye umwuga we muri Anderlecht, asinyana amasezerano nk’uruhande rw’Ububiligi ku ya 13 Gicurasi 2009, ubwo yari afite imyaka 16.

    Uyu mukinnyi Lukaku kandi yavuze  kuri nyina nuburyo yarwaniye ishyaka umuryango we mubihe byabo bikomeye.

    Lukaku yagize ati:

    “Igihe papa yarekaga gukina by’umwuga, nari mfite imyaka itandatu kandi mama bamusanganye diyabete, twanyuze mubihe bitoroshye cyane ndabyibuka.

    Mama nta mafaranga yari afite ku buryo yakoraga muri resitora kandi jye na murumuna wanjye twajyanaga nyuma y’imikino aho mama yakoreraga kureba ko nibura hari icyo twabonayo,  Ababyeyi banjye ntibashoboraga  gusangira ifunguro hamwe nk’abandi  kugira ngo njye na murumuna wanjye dukunde tubeho neza.”

    Umubiligi yakomeje avuga ko ashaka gukorera  nyina ibyiza byinshi birenze ibyo we yamukoreye byose mugihe yari akiri muto.

    Lukaku yongeyeho ati:

    “Igihe cyose nsinze igitego nkora ikimenyetso cya ‘A’ kugira ngo nerekane urukundo rwa mama, Adolphine, kuko iyo ntamugira ntabwo nari kuba uwo ndiwe uyu munsi.”!

    Twandikire muri Comment ku kibazo, icyifuzo cyangwa se inyunganizi waba ufite kuri iyi nkuru unayisangize abandi bakunzi baruhago.




     

     

    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here