Liverpool na Man Utd zahuye n’uruva gusenya ubwo zanyagirwaga bidasanzwe!

    0
    674

    Liverpool na Manchester United zombi zatsinzwe ibitego byinshi kumunsi umwe kunshuro yambere aho zatsinzwe na Aston Villa na Tottenham 7-2 na 6-1.

    United yanyagiwe  cyane na Tottenham bikabije  kuri stade ya Old Trafford, Son Heung-min, Harry Kane, Tanguy Ndombele na Serge Aurier nibo binjije ibyo bitego byose bigera kuri 6-1,

    Ikipe ya Manchester United imaze iminsi itari mubihe byiza ihangayikishije abafana bayo kw’isi hose bibaza ukuntu ikipe yabo ikomeye yatwaye ibikombe bikomeye bitandukanye ikomeje gusuzugurika muburyo budasanzwe.

    Mu gihe United  irimo kwitegura  gusinyisha abakinnyi babiri aribo  Edinson Cavani na Alex Telles – kugirango bakomeze ikipe ya Ole Gunnar Solskjaer, Jurgen Klopp.  Gusa nanone bashobora gutakaza umunyezamu  wabo wakomeretse ku rutugu ubwo bari mu myitozo.

    Naho Liverpool yo nyuma yo kunyagirwa ibitego bigera kuri 7-2 na Aston Villa dore ibyo Jamie Carragher yahise atangaza kuri icyo gisebo gikomeye cyane bari bahuye nacyo:

    Carragher yagize ati:

     “Nari hafi guseka ndangije ndiyumanganye Sinashoboraga kwizera ibyo mbona niba byari ukur, Ntabwo washoboraga kubihuza n’iyi kipe ya Liverpool, rwose ni bibi cya kuri Klopp, nta gushidikanya ko bikomeje gutya Liverpool yaba iri kwerekeza ahantu habi, yagize ati ikindi nababwira nuko iyi nsinzwi yagaragaye hakiri kare kuri Liverpool yatangiye nabi ihuzagurika bigaragarira buri wese”

    Ama ekipe menshi akomeye akomeje gutungurwa n’ayo twakwita ko Atari akomeye cyane. Tubibutse ko na kizigenza Man City yanganyije na Leeds kubw’amahirwe kuko nayo yari igiye gutsindwa.





    LEAVE A REPLY

    Please enter your comment!
    Please enter your name here